Roberto Martínez yerekanye impamvu zishobora gutuma Cristiano Ronaldo asezera ku mupira

Roberto Martínez yerekanye impamvu zishobora gutuma Cristiano Ronaldo asezera ku mupira

 Feb 14, 2026 - 17:24

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika gukina kwa Cristiano Ronaldo kitazaterwa n’imbaraga nke z’umubiri, cyangwa kigaterwa n’igihe azumva ko atagifasha ikipe.

Martínez yabivugiye mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yasobanuye ko nubwo Ronaldo agejeje ku myaka 41, imibare igaragaza ko agifite ubushobozi bwo gukina ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati: “ Iyo urebye umukinnyi ugenda agabanuka ku rwego rw’imbaraga z’umubiri si ko bimeze kuri we. Afite ubushobozi bwo gukomeza gukina. Icy’ingenzi ni igihe azumva ko ari cyo gihe gikwiye.”

Yongeyeho ko Ronaldo ari umukinnyi wihata cyane, kandi ko azafata icyemezo cyo guhagarika gukina igihe azabona atagifasha ikipe.

Cristiano Ronaldo amaze hafi imyaka 24 akina umupira w’amaguru ku rwego rw’uwabigize umwuga, aho yatangiriye muri Sporting CP mu 2002 mbere yo kwerekeza muri Manchester United umwaka wakurikiyeho, aho yatangiye kumenyekana cyane muri shampiyona y’u Bwongereza.

Kuri ubu, uyu mukinnyi akinira AlNassr yo muri Saudi Pro League, yagezemo muri Mutarama 2023 nyuma y’Igikombe cy’Isi. Afite amasezerano azageza mu 2027 nyuma yo kongera kuyongera mu mpeshyi ishize.

Nubwo akomeje kugaragaza urwego rwo hejuru, haracyari urujijo ku gihe nyacyo azahitamo guhagarika gukina, yaba nyuma y’uko amasezerano ye muri Al-Nassr arangiye cyangwa agahitamo gukomeza.

Ibi byerekana ko ku mukinnyi nka Cristiano Ronaldo, icyemezo cyo gusezera kitazaterwa n’imyaka ahubwo kizaterwa n’uko azabona akiri ingirakamaro ku ikipe akifatira icyemezo ku giti cye.

Roberto Martínez abona Cristino azasezera kuri ruhago kubera imbaraga nke z'umubiri

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien