Umushoramari w'umunya-Ghana witwa Bernard Antwi Boasiako yatangaje ko afite ubushake bwo kugura ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko na Roman Abramovic.
Roman Abramovic yatangaje ko yashyize ikipe ya Chelsea ku isoko nyuma y'uko Uburusiya bwari bwamaze gutera Ukraine, Boasiako usanzwe acukura zahabu yamaze gutangaza ko yifuza kugura iyi kipe yo mu Bwongereza.
Boasiako w'imyaka 45 atangaza ko adakangwa na miliyari 3 z'amapawundi bivugwa ko Roman Abramovic ariyo yifuza ngo atange iyi kipe iherutse gutwara UEFA champions league.
Umutungo w'uyu munya-Ghana Bernard Antwi Boasiako ntabwo uzwi wose, usibye inzu ye abamo bivugwa ko ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 76 z'amapawundi.
Ubwo yaganiraga na radio ya Wontumi FM yo muri Ghana, Boasiako yatangaje ko aramutse afashe iyi kipe yagura Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Viniscius Junior ukinira Real Madrid.
Yagize ati:"Ndashaka kugenda nkagura ikipe ya Chelsea. Ndumva binshishikaje.
"Abagura amakipe si abakinnyi b'umupira w'amaguru, ahubwo ni abashoramari.
"Nange ndi umushoramari. Ndi mu bucukuzi bwa zahabu. Kuki tutagura ikipe?
"Nshaka kujya mu bayihataniye.
"Nindamuka mfashe iyi kipe, ndashaka umunya-Brazil uri muri Real Madrid, Viniscius Jr-ubundi ngurishe Romelu Lukaku.
"Nzavugana na Manchester United ndebe ko nasinyisha Cristiano Ronaldo muri Chelsea. Nzanareba ko nasinyisha Lionel Messi.
"Roman Abramovic yakoze ibintu byiza cyane. Iki nicyo gihe cye cyo gushyigikira umunya-Ghana cyangwa umunya-Africa akagura Chelsea."
Umunya-Ghana Bernard Boasiako ashaka kugura Chelsea(Net-photo)
Boasiako avuga ko yagura Messi na Cristiano(Image:Getty images)
Uko Chelsea yaba imeze mu mwaka utaha w'imikino(Net-photo)
