Kera kabaye Romelu Lukaku yasabye imbabazi umuryango mugari wa Chelsea nyuma yo gukora ibara

Kera kabaye Romelu Lukaku yasabye imbabazi umuryango mugari wa Chelsea nyuma yo gukora ibara

 Jan 5, 2022 - 03:20

Nyuma y'ikiganiro yagiranye na Sky Italia, Romelu Lukaku yasabye imbabazi abafana ba Chelsea, Thomas Tuchel n'abakinnyi bakinana.

Rutahizamu wa Chelsea Romelu Lukaku aherutse kugirana ikiganiro na Sky Italia aho yatangaje ko yaje muri Chelsea atabishaka kuko yari kuba akiri muri Inter.Milan iyo bamwongerera amasezerano.

Ibi byababaje abafana ba Chelsea cyane n'umutoza wayo Thomas Tuchel ndetse Lukaku bimuviramo kudakina umukino wahuje Chelsea na Liverpool kuri iki Cyumweru.

Uyu mugabo w'imyaka 28 yaje kwicara yivayo rwose atangaza amagambo yuzuyemo guca bugufi cyane no kugaragaza urukundo akunda Chelsea ndetse asaba imbabazi yaba abafana ba Chelsea, umutoza Thomas Tuchel ndetse n'abakinnyi bakinana.

Imbere ya camera Lukaku yagize ati:"Ku bafana mumbabarire ku bw'uburakari nabateje.

"Muzi ingingo zimpuza n'iyi kipe guhera nkiri muto, ndabumva neza impamvu mwababaye.

"Ubu ninge bireba kuba nabagarurira ikizere ndetse nzakora uko nshoboye buri munsi mbereke umuhate wange buri munsi yaba ku kibuga cy'imyitozo kandi ngerageze gutsinda imikino.

"Ndasaba imbabazi umutoza wange, abakinnyi dukinana ndetse n'ubuyobozi bw'ikipe kuko kiriya sicyo cyari igihe kiza.

"Ndashaka kujya imbere ndetse nkatangira gutsinda imikino. Ndabyumva neza(impamvu abafana barakaye).

"Nakabaye naravuze neza ubutumwa natangaga mu bunyangamugayo.

"Ikiganiro cyari icyo gusezera abafana ba Inter.Milan, ntago byari kugerageza gusuzugura abafana ba Chelsea n'ikipe ubwayo, nyirayo, abo dukinana cyangwa umutoza.

"Bashyizemo imbaraga nyinshi ngo bangarure hano kandi nashakaga kugaruka hano.

"Ndabyumva neza ukuntu abafana bababaye ariko ngomba kwerekana ko umuhate wange ari ijana ku ijana kandi nzabyerekana buri mukino.

"Ntago bakwiye kungiraho impungenge. Mpora mbivuga ko nashakaga kuza hano ndetse nkagera ku ntsinzi, niyompamvu nasinye imyaka itanu.

"Ndatekereza ko Chelsea ari ikipe ikwiranye n'intsinzi.

"Abakinnyi bose baza hano baba baje gutsinda kandi mfitiye urukundo rwihariye iyi kipe.

"Nshaka kubigeraho hamwe n'iyi kipe, nshaka gutsindira hano imyaka myinshi. Nshaka kuba nzi neza ko ngaragaza umuhate wange buri munsi."

Mu kiganiro yari yakoze bwa mbere, Lukaku yari yavuze ko yakwishimira kujya nko muri Real Madrid cyangwa Bayern Munich ariko noneho yaje kuvuga ko ataribyo yari ashatse kuvuga.

Lukaku ati:"Icyo nari nshatse kuvuga ni uko abana bato bagira inzozi zo gukina mu makipe nk'ayo. Kuri nge izo nzozi zari Chelsea.

"Buri wese arabizi ko mfite imyaka 10 cyangwa 11 nahoraga nshaka kuzakinira Chelsea.

"Naje hano mfite imyaka 18 ntibyagenda neza, ubu nagarutse ku myaka 28, mu myaka myiza yo gukina, sinshobora kwitesha ayo mahirwe rero.

"Narakoze cyane mu myaka 10 ishize ngo mbone aya mahirwe ndetse ndishimye cyane kuba ndi hano."

Lukaku yasabye imbabazi abafana ba Chelsea(Net-photo)

Romelu Lukaku yasabye imbabazi umutoza we(Net-photo)

Lukaku yasabye imbabazi n'abakinnyi bakinana(Net-photo)