AMAFOTO:Amavubi yanganyije na Equatorial Guinea mu mukino wa gicuti

AMAFOTO:Amavubi yanganyije na Equatorial Guinea mu mukino wa gicuti

 Sep 23, 2022 - 14:17

Ikipe y'igihugu Amavubi yanganyije na Equatorial Guinea mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 17:00 ku masaha yo muri Maroc mu gihe hari saa 18:00 ku isaha y'i Kigali no mu Rwanda hose.

Byari byitezwe ko umutoza Carlos Alós Ferer yari gukoresha abakinnyi benshi bafasanzwe bahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, ariko 11 babanje mu kibuga ni abasanzwe bahamagarwa.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Ni umukino amakipe yombi yasaga nk'aho ajya kunganya imbaraga kuko Equatorial Guinea yatakaga, n'Amavubi akataka akoresheje imipira miremire ariko kubona igitego bigakomeza kugorana.

Rutahizamu mushya w'Amavubi Gerard Goau Gohou wari utegerejwe n'abanyarwanda ngo barebe imikinirw ye, yaje kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri anagerageza kubona uburyo butandukanye ariko kubona inshundura ntibyamuhira.

Umukino warangiye ari ubusa ku busa, Amavubi akaba afite indi mikino ya gicuti azakinira muri Maroc binavugwamo ko haba harimo Maroc y'abakina imbere mu gihugu.

Images:FERWAFA