Rwatubyaye Abdul ugiye kumara amezi 8 adakina yahaye ubutumwa bukomeye umufasha we

Rwatubyaye Abdul ugiye kumara amezi 8 adakina yahaye ubutumwa bukomeye umufasha we

 Jan 26, 2022 - 03:23

Myugariro w'Amavubi na FC Shkupi, ugiye kumara igihe kinini adakina yashimiye umugore we n'abandi bantu bamubaye hafi nyuma yo kubagwa.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya FC Shkupi yakiniye muri Turikiya ku wa Gatandatu nibwo myugariro Rwatubyaye Abdul yagize imvune ikomeye y'akagombambari.

Uyu musore igikorwa cyo kumubaga cyabereye mu mujyi wa Instanbul muri Turikiya ndetse byose byagenze neza nk'uko byari biteganyijwe.

Rwatubyaye Abdul yifashishije urubuga rwe rwa Instagram maze ashimira abantu bamubaye hafi muri ibi bihe bigoye by’umwihariko umugore we.

Rwatubyaye yagize ati:"ndashimira cyane umugore wanjye Hamida, umuryango wanjye nkunda, perezida Olgun Aydin, abakinnyi bagenzi banjye, abatoza, inshuti zanjye namwe mwese bantu beza mwanyifurije kumera neza, kubagwa byarangiye kandi byagenze neza ubu nkaba mpugiye mu kureba uko nakira vuba nkagaruka meze neza kurushaho."

Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye na we akaba yahise amusezeranya ko azamwitaho ndetse ko azamubera imbago muri ibi bihe bikomeye arimo.

Hamida yagize ati:"ndagushimira cyane nanjye mugabo mwiza nkunda kubwo kumera neza no gukomera ku bwanjye, nzaba ukuguru kwawe muri ibi bihe bikomeye urimo, nkuhagurutse ngufashe gukira menye neza ko uzagaruka ukomeye nk’inyamaswa gice cyanjye cyiza, ndagukunda."

Nk'uko amakuru yari yatangajwe Rwatubyaye Abdul akivunika, uyu musore biteganyijwe ko azamara amezi ari hagati ya 7 na 8 adakina.

Igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza kuri Rwatubyaye(Net-photo)

Rwatubyaye yashimiye umugore we Hamida(Net-photo)