APR FC iri muri yigiri yigiri yananiwe gukura atatu kuri Police FC

APR FC iri muri yigiri yigiri yananiwe gukura atatu kuri Police FC

 Oct 17, 2022 - 16:13

APR FC yanganyije na Police FC mu mukino w'ikirarane wabaye kuri uyu wa Mbere.

Wari umukino w'ikirarane hagati ya APR FC na Police FC wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ukaba ari umukino utarakiniwe igihe kuko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions league.

Nyuma y'ibibazo byari bimaze iminsi mu ikipe ya APR FC yari yagarutse n'ubundi ifite abakinnyi batandukanye badasanzwe babanza mu kibuga nk'uko yabikoze no ku mukino uheruka yatsinzemo Marine FC.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Police FC yo ntabwo yari yakozd impinduka nyinshi mu bakinnyi imaze iminsi ikinisha, ndetse igarura ikipe iherutse kuyifasha gutsinda ikipe ya Bugesera FC.

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza inyota nyinshi yo gutsinda igitego, ku munota wa gatanu gusa APR FC ibona kufura yatewe neza na Ishimwe Christian atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

Aha benshi batangiye gutekereza ko Police FC itibuka uko batsinda APR FC ishobora kuba igiye kunyagirwa, ariko yahinduye umukino icurika ikibuga ishaka kwishyura igitego yari itsinzwe hakiri kare.

Police FC yakomeje kwatakana imbaraga ariko igice cya mbere kirinda kirangira itabashije kuva inyuma ngo yishyure, ariko na APR FC yanyuzagamo ikazamukana imbaraga ariko ikananirwa gushyira umupira mu izamu rya Habarurema Gahungu.

Ku munota wa 63 nibwo Nshuti Savio wari umeze neza muri uyu mukino yashyizwe hasi na Ishimwe Christian mu rubuga rw'amahina, umusifuzi Ishimwe Claude ahita atanga penariti.

Iyi penariti yatewe neza na Twizerimana Onesme ahita atsinda igitego cya Police FC, amakipe yombi anganya 1-1. Aha APR FC yongeye kwatsa umuriro ngo ishake igitego cya kabiri ariko umukino urinda urangira amakipe yombi anganya.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa kabiri n'amanota 10 kuri 15, ikaba inganya amanota na Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United.

Police FC yo ku mwanya wa 14 n'amanota yayo ane ifite, nyuma y'amanota atatu yakuye kuri Bugesera FC na rimwe yakuye kuri APR FC.

APR FC yanganyije na Police FC