Ikipe ya Newcastle United yinjiye muri Arsenal isaba gutizwa Pierre-Emerick Aubameyang ikazamugura burundu mu mpeshyi ya 2022.
Newcastle United irifuza guhabwa uyu mugabo ukomoka muri Gabon noneho ikazishyura miliyoni 20 z'amapawundi mu mpeshyi ya 2022 igahita imugumana burundu dore ko bitameze neza muri Arsenal.
Ikinyamakuru Daily mirror kiravuga ko Pierre-Emerick Aubameyang yaba ariwe mukinnyi wa mbere usinyishijwe mu ikipe ya Newcatle United kuva yabona abaherwe bashya biteguye kuyishoramo agatubutse.
Aubameyang ntiyari yagaruka mu ikipe ya mbere kuva yakurwa mu bakinnyi bari gukina na Southampton mu kwezi gushize.
Uyu mugabo kandi w'imyaka 32 yari kapiteni wa Arsenal ariko yahise yakwa icyo gitambaro ndetse yirukanwa mu myitozo y'ikipe ya mbere. Byitezwe ko ashobora kuva muri iyi kipe kuko kuva yahanwa iyi kipe yitwara neza.
Mu kwezi gushize Eddie Howe utoza Newcastle United yavuze ku bijyanye no kugura abakinnyi, yagize ati:"Reka dutegereze turebe, ubu sinabaha amasezerano kuri ibyo.
"Nk'uko nabivuze mbere, hari abantu bandi hejuru bari gukora ndetse bareba ibyo. Hari imikino myinshi iri imbere kandi uko niko bigomba kumera.
"Ariko tuzategereza turebe. Mu kwa mbere, nk'uko nabivuze inshuro nyinshi, ubu biragoye kuba wahita wanzura gahunda zihari neza.
"Abakinnyi dufite hano ubu nibo nshyizeho ibitekerezo, kandi nibo nzakomeza gushyiraho ibitekerezo kuko nk'uko ubivuga, kubyaza umusaruro buri umwe nibyo bizatuma tuguma hejuru."
Newcastle United itozwa na Eddie Howe yicaye ku mwaya wa 19 aho ifite amanota 11 ikaba irusha inota rimwe Norwich iri ku mwanya wa nyuma muri Preimer league.
Aubameyang ntamerewe neza muri Arsenal(Image:Independent)
Newcastle ya Eddie Howe niyo yagaragaje ko yifuza Aubameyang(Net-photo)
