Rayon Sport yatandukanye n'uwari umucunguzi wayo

Rayon Sport yatandukanye n'uwari umucunguzi wayo

 Jan 14, 2022 - 09:45

Amakuru ahari aravuga ko Rayon Sports yamaze gutandukana na Youssef Rharb na mugenzi we yari yaratijwe na Raja Casablanca

Amakuru ahari kugeza ubu aravuga ko abakinnyi Rayon Sports yari yaratijwe na Raja Casablanca aribo Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef bamaze gutandukana nayo ndetse barasubira muri Morocco.

Amakuru aravuga ko aba bakinnyi basabye gutaha ariko hari ibivugwa ko bombi birukanwe kubera imyitwarire mibi.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Rharb Youssef na mugenzi we bakiniraga Raja Casablanca yo muri Maroc ku masezerano y’umwaka umwe ku wa 26 Nzeri 2021.

Nkuko Fine FM ibitangaza,aba bakinnyi bigaragambije banga gukora imyitozo kubera ko uyu Ayoub yabuze umwanya mu ikipe ndetse ngo yavuze ko bamukoreye irondaruhu.

Youssef yakoranye ikiganiro n’Ikinyamakuru cy’iwabo cyitwa Sport 1 akibwira ko muri Rayon Sports babayeho nk’abari muri gereza.

Yagize ati "Nta kintu na kimwe tugitecyerezaho ariko mu mibereho yacu ntituryama, kuva twahagera baduha ibiryo bimwe buri munsi kandi ntitwabonye umushahara w’amezi abiri nyamara turagerageza gutanga ibyo dushoboye mu mikino kugira ngo dusubire kuri rwego rwiza."

Aba basore babwiye iki kinyakuru ngo "Turasaba indege nubwo zitagenda Raja Casablanca idushakire indege dutahe iwacu nidushake tureke gukina."

Biravugwa ko Perezida wa Rayon Sports yabonye iyi nkuru,byatumye akoresha inama y’igitaraganya komite bahita bafatiramo umwanzuro wo kwirukana aba basore.

Rayon Sports yabahaye imishahara yabo irangije ibirukana burundu mu ikipe nubwo umwaka bari basinye utarangiye.

Rharb Youssef w’imyaka 21, yaje muri Rayon Sports amaze imyaka ibiri akinira ikipe ya mbere ya Raja Casablanca.

Rayon Sports na Raja Casablanca zifitanye ubufatanye buzamara imyaka itatu kuva muri Nyakanga 2021.

Bukubiyemo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports, ikayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza, imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Youssef Rharb yari umwe mu bakinnyi bahetse Rayon Sports(Net-photo)