AMAGARE:Nyuma y'imyaka ibiri shampiyona y'igihugu igiye kongera gukinwa

AMAGARE:Nyuma y'imyaka ibiri shampiyona y'igihugu igiye kongera gukinwa

 Jun 29, 2022 - 04:26

Shampiyona y'igihugu mu magare igiye kongera gukinwa nyuma y'imyaka ibiri itaba bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe isi.

Bitewe n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 shampiyona yari gukinwa mu 2020 n'iyari gukinwa 2021 zagiye zisubikwa, biba imyaka ibiri iyi shampiyona idakinwa.

Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY, yamaze gutangaza ko noneho iyi shampiyona izakinwa tariki ya 2 n’iya 3 Nyakanga mu byiciro bibiri; ari byo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial, ITT) ndetse n’isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga ni bwo abakinnyi bo mu makipe 11 afatwa nk’abanyamuryango ba FERWACY bazakina basiganwa n’ibihe (ITT) mu muhanda Nyamata - Mayange – Nyamata.

Abangavu bazakora intera y’ibirometero 22, ingimbi n’abagore bakore ibirometero 26 mu gihe abagabo bazakora intera y’ibirometero 34, bose nakazasiganwa kuva saa Yine za mugitondo.

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga, ho hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda(Road Race) aho abasiganwa bazakoresha umuhanda Shyorongi- Base- Gicumbi- Gasanze.

Ingimbi n’abagore bazahagurukira kuri Base(Kiruri) saa Yine, bafate umuhanda wa Gicumbi - Gasanze ku ndabo, ku ntera y’ibirometero 89,6, mu gihe abagabo bazahagurukira i Kanyinya kuri MAGERWA saa Tatu n’igice, banyure i Gicumbi, basoreze i Gasanze ku ndabo nyuma yo gukora intera y’ibirometero 128,8.

Benediction Ignite, Pro Touch na May Stars ni yo makipe ari ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane (Continental Teams) azitabira iyi Shampiyona.

Andi makipe yatumiwe ni Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team, Impeesa na ANCA.

Ubwo Shampiyona y’Igihugu y’Amagare iheruka gukinwa mu 2019, yegukanywe na Uwizeyimana Bonaventure mu cyiciro cy’abakuru (Men Elite), Gahemba Bernabe mu ngimbi (Juniors), Ruberwa Jean Damascène mu batarengeje imyaka 23 na Nzayisenga Valentine mu cyiciro cy’abagore.