Kera kabaye Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu igaritse murumuna wayo

Kera kabaye Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu igaritse murumuna wayo

 Apr 16, 2022 - 11:53

Rayon Sports yabonye amanota atatu itsinze Gorilla FC nyuma y'imikino ine itabona intsinzi.

Ni imikino y'umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda yari yakomeje kuri uyu wa Gatandatu aho Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino watangiye saa 15:00 nk'uko byari biteganyijwe.

Rayon Sports yari imaze imikino ine iheruka nta ntsinzi, uyu wari umunsi wo kongera kureba ko yatera abafana bayo kumwenyura ibaha pasika y'amanota atatu.

Gorilla FC yatangiye umukino ariyo iri hejuru dore ko no ku munota wa kabiri gusa Irankunda Rodrigue yabonye uburyo bukomeye bwari gutanga igitego, ariko Kwizera Olivier wari wabanje mu izamu rya Rayon Sports akamubera ibamba.

Ikipe ya Gorilla FC yakomeje kotsa igitutu izamu rya Rayon Sports ndetse ihita ibona ubundi buryo ariko Nshimiyimana Tharcisse umupira awutera umutambiko ujya hanze.

Rayon Sports yaje kubona igitego ku munota wa 34 gitsinzwe na Musa Esenu nyuma ya kufura yari itewe na Muhire Kevin, ndetse igice kirangira Rayon Sports ariyo iyoboye kubera icyo gitego.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Gorilla FC yagarukanye imbaraga nk'uko yatangiye igice cya mbere ndetse uwavuga ko yarushije Rayon Sports ntiyaba yibeshye, ariko kubona igitego cyo kwishyura byo byanze.

Rayon Sports yakinnye irinda izamu ryayo ndetse iza no kubigeraho iminota 90 y'umukino n'inyongera yose irangira bikiri igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Gorilla FC.

Indi mikino yabaye:

Mukura Victory Sports 1-2 Espoir

Marine FC 2-1 Gicumbi FC