Ni umukino watangiye saa 12:30 aho APR FC ya Adil Errade Mohammed yari yakiriye Marine FC ya Yves Rwasamanzi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Marine FC iherutse gusezerera Kiyovu Sports mu gikombe cy'amahoro ndetse ikaba izwi nk'ikipe ikunda kugora amakipe makuru, ariko nanone ikaba izwi nk'ikipe yoroha imbere ya APR FC cyane.
Umukino ugitangira ku isegonda rya 40 gusa APR FC yari imaze kubona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Itangishaka Blaise, ku mupira wari uhinduwe na Ndayishimiye Dieudonne wakinaga ku ruhande rw'ibumoso maze Blaise ahita awuboneza mu rushundura n'umutwe.
Nyuma y'aha ikipe ya Marine FC yagarutse mu mukino vuba ndetse itangira guhanahana umupira neza nk'uko isanzwe izwiho gukina umukino uryoheye ijisho, ndetse yanaremye uburyo bwinshi ariko kubona igitego byo bikomeza kwanga.
APR FC yatsinze Marine FC(Image:Rwanda Magazine)
Ikipe ya APR FC yabashije kurinda igitego cyayo ari nako igerageza kuba yabona icya kabiri ariko bikomeza kugorana, umukino urangira bikiri igitego kimwe cyayo ku busa bwa Marine FC.
APR FC ikomeje kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 54, ikaba irusha Kiyovu Sports amanota ane mu gihe yo itarisobanura na Mukura Victory Sports mu mukino nawo ubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Marine yo yagumyr ku mwanya wa kenda aho ifite amanota 29.
