Mashami Vincent yakoze impinduka mu bakinnyi bakina umukino wa kabiri na guinea Conakry

Mashami Vincent yakoze impinduka mu bakinnyi bakina umukino wa kabiri na guinea Conakry

 Jan 6, 2022 - 09:13

Kuri uyu wa kane saa 16:00 nibwo Guinea Conakry ikina umukino wa kabiri wa gicuti n'Amavubi mbere yo kwerekeza muri Cameroon.

Kuri uyu wa kane saa 16:00 nibwo abasore b'Amavubi bayobowe na Mashami Vincent baza kuba batana mu mitwe n'aba Syli National ya Guinea Conakry.

Ni umukino ugiye kuba nyuma y'umukino ubanza Amavubi yatsinzemo Guinea ibitego bitatu ku busa. Kuri iyi nshuro mu bakinnyi bari babanje mu kibuga, umutoza Mashami Vincent yagaruyemo abakinnyi batanu gusa.

Ishimwe Jean ukinira APR FC ni we ugiye kubanza mu izamu nyuma ya Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports wari wabanjemo umukino ubanza akanigaragaza ku rwego rwo hejuru.

Mu izamu: Ishimwe Jean Pierre. Ba nyumgariro: Serumogo Ali, Buregeya Prince, Rutanga Eric na Faustin Usengimana.

Mu kibuga hagati: Ruboneka Bosco, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier. Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjri na Sugira Ernest. 

Usengimana Faustin, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague na Hakizimana Muhadjri nibo bakinnye umukino ubanza bagarutse muri 11.

Guinea nyuma y'umukino, irerekeza muri Cameroun ahazabera imikino y'igikombe cya Afurika kuva tariki ya 09 Mutarama kugera tariki ya 06 Gashyantare 2022.

Ikipe y'Amavubi yari yabanjemo ku mukino wa mbere(Net-photo)

Amavubi yatsinze Guinea 3-0(Net-photo)