Musa Esenu ufitiwe ideni na Rayon Sports arifuzwa n'amakipe menshi

Musa Esenu ufitiwe ideni na Rayon Sports arifuzwa n'amakipe menshi

 Jul 13, 2022 - 09:22

Rutahizamu w'umugande Musa Esenu utaramara umwaka umwe muri Rayon Sports, avuga ko hari amakipe menshi amwifuza ndetse hakaba hari amafaranga iyi kipe itaramwishyura.

Ibi Musa Esenu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho yagarutse ku buzima bwe kuva aho yagereye muri Rayon Sports.

Esenu yavuze ku bafana badasanzwe bamwakiriye ndetse anashima Imana yamufashije kwitwara neza mu gice cy’umwaka w’imikino amaze muri Rayon Sports.

Esenu yatangiye abazwa uko amerewe n'icyo ari gukora mu gihe ari mu biruhuko, asubiza ati:"Muri rusange meze neza nta kibazo, muri iyi minsi y’ibiruhuko akenshi mba ndi kumwe n’umuryango wanjye nkora uturimo ducye, ariko bitari cyane."

Abajijwe uko umwaka wagenze muri Rayon Sports ku nshuro ya mbere akinnye shampiyona y'u Rwanda, yagize ati:"Umwaka w’imikino wanjye muri Rayon sports wagenze neza pe ndetse ndanabishimira Imana, ndishimye kuko Imana yaramfashije nkigera muri Rayon Sports, narakoze cyane kandi ngomba gukomeza gukora byisumbuye."

Uyu rutahizamu kandi yabajijwe ku byo yari yiteze mbere yo kuza muri Rayon Sports, ndetse n'uko yabibonye amaze kuhagera.

Esenu ati:"Icyo navuga mbere yo kuza muri Rayon Sports nari niteze ibintu byinshi kuko ni ikipe ikomeye kandi izwi, umukinnyi uyikinnyemo ntibirangirira aho gusa, rero n’ubu nyirimo ngomba gukora cyane ku buryo nshobora no kubona indi kipe yangura."

Esenu yabajijwe uko yabonye shampiyona y'u Rwanda ndetse n'urwego abakinnyi bariho agereranyije na Uganda yari avuyemo.

Ati:"Ku bijyanye n’urwego shampiyona y’u Rwanda iriho ugereranyije na hano muri Uganda, iya hano harimo ihangana ryinshi cyane ugereranyije na shampiyona yo mu Rwanda mvugishije ukuri. Naho ku bijyanye n’urwego rw’abakinnyi nk’iyo urebye mu Rwanda ushobora gusanga bakomeye muri APR FC, Rayon Sports, As Kigali, Kiyovu Sports n’andi makipe make bigatuma nta hangana ribaho, ariko hano siko bimeze kuko ntibita ngo ikipe ni iyihe, usanga bakina umukino wose nka final."

Esenu yageze muri Rayon Sports muri Mutarama(Net-photo)

Esenu kandi yabajijwe icyamufashije gutsinda ibitego byinshi muri Rayon Sports mu gihe gito ahamaze, agira ati:"Icyatumye ntsinda ibitego byinshi muri Rayon Sports, ni ugukora cyane no kwiyizera ku giti cyange, ariko hejuru ya byose ni Imana kuko kuva ku munsi wa mbere yabanye nanjye, navuga ko ari ryo banga nakoresheje, gukora cyane ibindi mbirekera Imana."

Uyu mugabo kandi yabajijwe ku bivugwa ko hari ideni Rayon Sports imurimo, ndetse abazwa no ku mafaranga yaba yaraguzwe aza muri Rayon Sports.

Esenu asubiza ati:"Yego Rayon sports iracyamfitiye amafaranga y’umushahara ndetse n’ayo naguzwe, gusa nyine turimo turavugana hari uburyo mbizi neza ko bazanyishyuramo mbere y’uko dutangira umwaka utaha, ndabizi ko bazabanza kunyishyura kuko ngomba kugaruka. Mfite amasezerano na bo rero ibisigaye ni uruhare rwabo nibanyishyura tuzakomezanya kuko njye ndacyifuza gukorana nabo. Nk’undi muntu wese ufite inshingano barabizi ko ugomba gukenera amafanga, rero naje gukora ntabwo naje mu busabane, naje gukora kugira ngo mbeho neza, njye n’umuryango wanjye."

Musa Esenu usigaje umwaka umwe w'amasezerano yasinye muri Rayon Sports, yabajijwe niba hari andi makipe yamuganirije amushaka.

Esenu ati:"Yego, mfite amakipe menshi amvugisha yaba hano muri Uganda, i Kigali ndetse hari n’andi, ariko nababwiye ko niba bankeneye bavugana na Rayon Sports, kuko njye ndacyafite amasezerano nayo, ariko amakipe yo arahari."

Esenu yasoje agira icyo abwira abafana ba Rayon Sports agira ati:"Abafana ba Rayon Sports ni beza mvugishije ukuri pe, kuva ku munsi wa mbere babaga bahari baje kudushyigikira, bakunda ikipe yabo no kuyishyigikira aho bicyenewe. Icyo navuga ni uko bakwiriye gukomeza muri uriya mwuka kubera ko umwaka utaha ngendeye ku bakinnyi, staff n’ubuyobozi, ndabizeza ko umwaka utaha tuzatwara igikombe ku bwabo."

Musa Esenu yageze muri Rayon Sports muri Mutarama aho yari avuye mu ikipe ya Bul FC yo muri Uganda iwabo. Kuva yahagera yabaye umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, aho yayitsindiye ibitego ikenda.