Basketball:U Rwanda rwegukanye igikombe cy'akarere ka 5, rukatisha itike y'igikombe cy'Afurika

Basketball:U Rwanda rwegukanye igikombe cy'akarere ka 5, rukatisha itike y'igikombe cy'Afurika

 Jun 19, 2022 - 12:39

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 mu bahungu niyo yeguakanye igikombe, mu gihe Uganda ariyo yegukanye igikombe mu bakobwa.

Ni irushanwa rya FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries ryitabiriwe n’ibihugu bitatu, ari byo u Rwanda, Uganda na Tanzania mu bahungu n'abakobwa, aho hakinwe imikino ibanza n'iyo kwishyura.

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, mbere y’uko hakinwa umukino usoza. U Rwanda rwongeye kwitwaye neza rutsinda Tanzaniya mu mukino wa nyuma, amanota 84 kuri 43.

Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yihariye uduce twose aho yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 19-4, aka kabiri amanota 18-16, aka gatatu itsinda amanota 29-15 ndetse n’agace ka nyuma (4) karangira ari amanota 18-14.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza cyane itsinda imikino yose yakinnye uko ari 4, ihita isoza iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 8, ikurikirwa na Uganda na Tanzaniya aho zombi zinganya amanota 5.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sano Rutatika Dick, akaba  ari we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza  w’irushanwa mu bahungu.

U Rwanda rwabaye urwa mbere mu karere ka V

Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu ya Uganda nayo yatwaye igikombe mu bakobwa, nyuma yo kwitwara neza itsinda Tanzaniya ku manota 63 kuri 43. Uyu mukino wari kamarampaka, kuko wagiye kuba amakipe yombi anganya amanota 5. Uganda ikaba yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikirwa na Tanzaniya n’amanota 6 naho u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda mu bahungu na Uganda mu bakobwa, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cy’Afurika, “U-18 Afrobasket”, izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 04 kugeza 14 Kanama 2022.