Kylian Mbappe yongeye kugaragaza urukundo akunda Cristiano Ronaldo

Kylian Mbappe yongeye kugaragaza urukundo akunda Cristiano Ronaldo

 Dec 19, 2021 - 10:38

N'ubwo Kylian Mbappe akinana Lionel Messi ariko nta narimwe ahisha ko mukeba we Cristiano Ronaldo ariwe mahitamo ye.

Imyaka irenga icumi irashize Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bayoboye isi y'umupira w'amaguru ari nako bagabana ibihembo bigiye bitandukanye nka Ballon d'or.

Ibi byatumye abakunzi ba ruhago ku isi bagira impande babogamiraho yaba ku ruhande rw'umunya-Portugal Cristiano Ronaldo cyangwa umunya-Argentine Lionel Messi.

Umufaransa ugezweho witwa Kylian Mbappe nawe iyo bigeze kuri aba bagabo ntabigira ibanga ko yakuze yikundira Cristiano Ronaldo n'ubwo ubu ari gukinana na mukeba we Lionel Messi.

Mbappe yigeze kuvuga ati:"Nibyo byari ibyiciro. Ku ntangiro ndi umwana, yari Zidane. Niba uri umwana w'umuhungu kandi w'umufaransa, umukinnyi w'ikitegererezo(idol) ni Zidane.

"Nyuma ye yari Cristiano Ronaldo, kandi nagize amahirwe akomeye cyane yo guhura nawe. Noneho undi yari Ronaldo w'umunya-Brazil kubera ukuntu yakinaga."

Umukino ikipe ya PSG iherutse gutsindamo AS Monaco wasize Kylian Mbappe atsinze ibitego 100 atsindira iyi kipe kuva yayigeramo ndetse yongera kugaragaza ko akurikira Cristiano akantu ku kandi.

Kylian Mbappe byamutwaye imikino 124 kugira ngo abe atsindiye PSG ibitego ijana. Mu kwishimira igitego cy'ijana yacyishimiye nka Cristiano Ronaldo mu 2008 ubwo yatsindaga igitego cy'ijana muri Manchester United.

Ibi byaje gutera abafana ba Manchester United kurota ko Kylian Mbappe yatekereza no kuri Manchester United ubwo azaba asoje amasezerano mu mpeshyi ya 2022.

Muri uku kwezi kwa mbere kwa 2022, Kylian Mbappe azaba yemerewe kuba yaganira n'ikipe imwifuza agasinya imbanzirizamasezerano ndetse abenshi baha amahirwe Real Madrid.

N'ubwo akunda rutahizamu Cristiano Ronaldo, ikipe yifuza kujyamo ni Real Madrid nk'uko byatangajwe na Papa we Wilfried ati:"Ni umufana wa Real Madrid ndetse umukinnyi w'ikitegererezo kuri we ni Cristiano Ronaldo.

"Yajyaga amara amasaha menshi arimo areba amashusho ye kuri murandasi."

Kylian Mbappe yagerageje kuva muri PSG ngo ajye muri Real Madrid mu mpeshyi ishize ariko ubuyobozi bwa PSG bwanga kumugurisha.

Ikipe ya Real Madrid iracyari gucungira hafi ndetse niwe mukinnyi wa mbere ishaka kwinjiza mu isoko ryo mu mpeshyi ubwo azaba asoje amasezerano akajya gukina i Madrid.

Kylian Mbappe yiganye celebration ya Cristiano Ronaldo(Image:Mirror)

Mu 2008 uko Cristiano yishimiye igitego cy'ijana muri Manchester United(Image:Mirror)

Mbappe yahuye na Cristiano akiri umwana(Net-photo)

Kylian Mbappe na Cristiano Ronaldo bahuriye mu kibuga(Net-photo)