Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports na kapiteni we Kimenyi Yves batangaje uko biteguye Rayon Sports

Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports na kapiteni we Kimenyi Yves batangaje uko biteguye Rayon Sports

 Mar 18, 2022 - 12:42

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hateganyijwe umukino ukomeye cyane urahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho impande zombi zarahiye ko nta gutsindwa na mukeba.

Ni umukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda aho kuri uyu wa gatandatu amakipe araza gutana mu mitwe, ari naho hateganyijwe umukino ukomeye aho Rayon Sports irakira mukeba wayo wa kera Kiyovu Sports.

Abakunzi ba Kiyovu bavuga ko n'ubwo ubu bavuga ko mukeba wa Rayon Sports ari APR FC, kuri ubu nabo bagarutse kandi aribo bakeba b'igihe kirekire ba Rayon Sports.

Kuri uyu wa gatandatu Kiyovu Sports iraba ishaka gutsinda Rayon Sports ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona, dore ko ubu irusha APR FC amanota abiri gusa. Ariko ibi abo muri Rayon Sports ntibabyitayeho kuko intego ari gutsinda Kiyovu Sports gusa.

Ubwo Kiyovu Sports yari isoje imyitozo yo kuri uyu wa kane, nibwo umutoza wayo Haringingo Francis yaganiriye n'itangazamakuru avuga uko ikipe ihagaze mbere yo guhura na Rayon Sports.

Haringingo Francis yagize ati:"Navuga ko kuri ubu turi mu mwanya mwiza, turi aba mbere ku rutonde rwa shampiyona, gusa ku rundi ruhande kugera ku mwanya wa mbere ntibigoye ikigoye ni ukuwugumaho, rero twebwe aho turi turahishimiye kandi twishimiye kuba turi aba mbere.

"Dufite igitutu kinshi kiruta icyo twariho  tutaraba aba mbere, kuko amakipe yose arimo aratureba imbere barwana no kudukura ku mwanya wa mbere, mu gihe mbere ahubwo aritwe twarwanaga no gukura amakipe ku mwanya wa mbere gusa tuzakora ibishoboka byose umwanya tuwugumane."

Kimenyi Yves ni umuzamu wa Kiyovu Sports ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri iyi kipe, ndetse akaba yarananyuze muri Rayon Sports. 

Mu kiganiro aheruka kugirana na Isimbi, Yves we yavuze ko ari umukino biteguye neza kandi intego ari kubona amanota atatu kugira ngo bakomeze kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Kimenyi yagize ati:"Ni umukino twiteguye neza kuko ari umukino ukomeza kudushyira mu rugamba rw’igikombe, ni umukino tutagomba gutsindwa kuko ukuraho amateka ugashyiraho andi, tuwiteguye neza mu buryo bushoboka kuko ni amanota 3, nta mpamvu yo kuwuca amazi n’uko wenda haba hajemo akantu k’agapingane ariko imikino yose muri shampiyona ni imwe.

Abajijwe uko yiteguye iyi kipe ya Rayon Sports yakiniye bagatandukana muri 2020,Kimenyi yavuze ko nta buryo budasanzwe yabikoze, ko ahubwo icyo yiteguye ari ugufasha ikipe.

"Si mukino wa mbere ngiye gukina na Rayon Sports ndi muri Kiyovu Sports, ni umukino ngomba gutegura nk’indi, ni umukino ngomba kwitwara neza nk’izindi, nta kintu cyihariye navuga ko nzakora ahubwo ngomba gufasha ikipe yanjye kandi uwo murongo ukaba ari mwiza kandi Imana ikabidufashamo.

Yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports gukomeza kubaba hafi, bakabatera ingabo mu bitugu nabo biteguye kubaha ibyishimo.

"Ubutumwa ku bakunzi ba Kiyovu Sports ni uko bagomba kutuba hafi nk’uko bamaze iminsi babikora, mu by’ukuri byaradushimishije, turabishimiye natwe turakomeza kubaha ibyishimo aho bari hose, bakomeze batube hafi ibyiza biri imbere."

Mu gihe Kiyovu Sports yatsinda uyu mukino irakomeza iyobore urutonde rwa shampiyona, ariko mu gihe itabona aya manota ishobora kuva ku mwanya wa mbere mu gihe APR FC yaba yatsinze Rutsiro FC mu mukino uzakinwa ku cyumweru.

Rayon Sports irakira Kiyovu Sports kuri uyu wa gatandatu(Image:Rwanda Magazine)

Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona(Image:Rwanda Magazine)