Ikipe ya AS Kigali yasubiriye APR FC iyitsinda mu mukino watinzeho iminota isaga 40, ubwo hashakwaga ibyicaro bya komiseri w'umukino.
Wari umukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro wari uteganyijwe gutangira saa 18:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ihatanye na AS Kigali yatwaye igikombe cyaherukaga.
Ikipe ya APR FC yatangiye uyu mukino ishaka igitego ku rwego rwo hejuru ariko irinda igeza ku munota wa 30 itarakibona. Ku munota wa 30 nibwo Ishimwe Christian yahinduyemo umupira, ufatwa na Shaban Hussein ariko uterwa na Kalisa Rachid uruhukira mu izamu rya APR FC.
APR FC yakomeje kurwana no kwishyura iki gitego, ari nako AS Kigali yahise itangira kwataka izamu rya APR FC ariko igice cya mbere kirangira bikiri igitego kimwe cya AS Kigali ku busa bwa APR FC.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ituje nk'ikipe iypboye, ndetse na APR FC ntigaragaze amashagaga menshi nk'ikipe ishaka kwishyura. Gusa uko iminota yagiye izamuka niko abakinnyi barushijeho gushyuha mu mutwe batangira gukina umukino urimo amakosa menshi, amakarita y'umuhondo ararumbuka.
Ikipe ya AS Kigali yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 82 aho Sugira Ernest wari winjiye mu kibuga asimbuye, yarekuye umupira ukubita ipoto uramanuka widunda mu murongo benshi bakeka ko ari igitego ariko umupira ntiwarenze umurongo.
Uko iminota yazamukaga, APR FC yagiye yongera ubukana ishaka igitego cyo kwishyura ariko abahungu ba Cassa Mbungo Andre baba ibamba, begukana igilombe cy'amahoro.
APR FC yongeye gutsindwa na AS Kigali yari yayitsinze mu mukino wa shampiyona uheruka, ndetse byabaye inkuru mbi kuri Kiyovu Sports kuko yari kuzajya muri CAF Confederation cup mu gihe ari APR FC yari kugitwara.
Mbere y'uyu mukino kandi habaye undi mukino wa nyuma mu gikombe cy'amahoro, aho ikipe ya AS Kigali y'abagore yatsinze Kamonyi ibitego bine ku busa.
Ibi AS Kigali y'abagore yabikoze mu mukino wabanjirije umukino wa nyuma mu bagabo, birangira itwaye igikombe dore ko ari nayo yagitwaye mu 2019 ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba.
AS Kigali WFC yabonye bitego bibiri mu gice cya mbere byatsinzwe na Mukeshimana Dorothe, naho Usanase Zawadi atsinda ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri.
AS Kigali yegukanye igikombe cy'amahoro mu bagore
wari umukino w'ishiraniro hagati ya AS Kigali na APR FC
Jimmy Mulisa ateruye igikombe cy'amahoro

