Vitinha yakuriye inzira ku murima Real Madrid

Vitinha yakuriye inzira ku murima Real Madrid

 Mar 5, 2026 - 22:52

Umukinnyi ukina hagati wa Paris Saint-Germain, Vitinha yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru amwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Mu kiganiro yagiranye na Canal 11, Vitinha yivuye inyuma ahakana ayo makuru, avuga ko nta gahunda afite yo kuva muri PSG muri iki gihe.

Yagize ati: “Byaba ari ubuswa kuva muri PSG. Numva meze neza hano, dufite ikipe ikomeye n’umutoza mwiza cyane.”

Vitinha yakomeje avuga ko yishimira cyane gukinira iyi kipe yo mu Bufaransa, cyane cyane kubera umwuka mwiza uri muri iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bw’umutoza Luis Enrique, avuga ko ari umwe mu batoza bamufasha gutera imbere.

Aya makuru yatangiye kuvugwa nyuma y’uko Vitinha akomeje kwitwara neza muri PSG, aho ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati. Urwego rwe rwiza rwatumye havugwa ko Real Madrid ishobora kumusinyisha mu rwego rwo kongerera imbaraga igice cyayo cyo hagati.

Uyu mukinnyi w’Umunya Portugal yagaragaje ko kuri ubu intego ye ari ugukomeza gufasha Paris Saint-Germain kwitwara neza mu marushanwa atandukanye arimo na Ligue 1, bahora bahatanira muri iki gihugu.

Nubwo amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi akomeje kumwifuza, Vitinha agaragaza ko yifuza gukomeza urugendo rwe muri PSG, aho yumva ari ho hari kumufasha gukomeza gutera imbere mu mwuga we w’umupira w’amaguru.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien