Wayne Rooney yavuze umukinnyi ukomeye bakinanye atungura benshi mu bakunzi ba ruhago

Wayne Rooney yavuze umukinnyi ukomeye bakinanye atungura benshi mu bakunzi ba ruhago

 Feb 15, 2022 - 06:00

Wayne Rooney yirengagije Cristiano Ronaldo n'abandi bakomeye bakinanye avuga ko Carlos Tevez ariwe mukinnyi urenze abandi bakinanye.

Wayne Rooney wahoze ari rutahizamu wa Manchester United ndetse akinana n'abakinnyi benshi bakomeye banyuze muri iyi kipe, yatangaje ko Carlos Tevez ariwe mukinnyi urenze abandi yakinanye nawe muri iyi kipe.

Rooney uri gutoza ikipe ya Derby Count ubu, yamaze imyaka 13 muri Manchester United ndetse akinana n'abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo, Ryan Giggs, Robin van Persi, Bervatov, n'abandi.

Uyu mugabo yatwaye ibikombe birimo Champions league, Premier league eshanu, League cup enye, igikombe cy'isi cy'ama-club na Europa league mu gihe yamaze muri Manchester United.

Muri abo bakinnyi bose bakinanye na Wayne Rooney muri Manchester United, we avuga ko umunya-Argentine Carlos Tevez ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bakinanye.

Aganira na Sport Bible, Rooney yavuze kuri Tevez ati:"Nakundaga ukuntu twakinanaga gusa.

"Iyo twabaga turi babiri imbere, twaruzuzanyaga neza cyane.

"Ubusanzwe iyo nakinanaga na Luis Saha, Ruud Van Nistelrooy cyangwa Robin Van Persi - abo bataka bahoraga ari ba nimero 9 ubwo nkaba ngomba gukina nka nimero 10.

"Ariko hamwe na Tevez twarahinduranyaga, nashoboraga kuba nimero 9, nawe yashoboraga kuba nimero 9 nkaba nimero 10.

"Iyo twatakazaga umupira twabaga nk'ibimasa bibiri tugerageza kongera kuwusubirana. Nk'ubufatanye mu busatirizi, niwe mukinnyi naryohewe no gukinana nawe."

Carlos Tevez yamaze imyaka ibiri muri Manchester United ari intizanyo y'ikipe ya West Ham United, kuva mu 2007 kugeza mu 2009.

Muri icyo gihe gito yamaze i Old Trafford yabashije gutwara Premier league ebyiri, champions league, League cup n'igikombe cy'isi cy'ama-club.

Mu 2009 Manchester City yahise imusinyisha itanze miliyoni 20.4 z'amapawundi muri West Ham United, maze Tevez aba agiye muri mukeba wa Wayne Rooney.

Wayne Rooney avuga ko Carlos Tevez ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bakinanye(Net-photo)

Rooney ahanganye na Tevez wagiye muri Manchester City(Net-photo)