BAL:US Monastir na Petro de Luanda zizacakirana ku mukino wa nyuma

BAL:US Monastir na Petro de Luanda zizacakirana ku mukino wa nyuma

 May 26, 2022 - 02:54

Nyuma yo kwihimura kuri Zamalek yayitsinze ubushize, US Monastir yageze ku mukino wa nyuma aho izacakirana na Petro de Luanda yakuyemo FAP.

Nyuma y'uko REG BBC yari ihagarariyr u Rwanda isezerewe muri 1/4, kuri uyu wa Gatatu hari hateganyijwe imikino ibiri yo muri 1/2 cy'iri rushanwa riri kubera muri Kigali Arena.

Umukino wa mbere wahuje FAP yo muri Cameroon ari nayo yasezereye REG, ikaba yarimo yikiranura na Petro de Luanda yo muri Angola ukaba ari umukino watangiye saa 18:30.

FAP yesuranye na Petro de Luanda

Uyu mukino warangiye warangiye Petro de Luanda itsinze FAP amanota 88 kuri 74,  Childe Dundão ukinira Petro de Luanda, niwe wabaye umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino (MVP), nyuma yo gutsinda amanota 18, agatanga imipira ine yavuyemo amanota akanakora rebounds enye.

Petro de Luanda yasezereye FAP yo muri Cameroon

Nyuma haje umukino wa Zamalek yo mu Misoro na US Monastir yo muri Tunisia wari uraje ishinga benshi kuko aya makipe ari nayo yahuriye ku mukino wa nyuma ubushize.

Zamalek yatangiye uyu mukino iri hejuru, ndetse aba ari yo ikomeza kugenda imbere mu manota. Gusa uko iminota yicuma, US Monastir yagendaga yigaranzura iyi kipe yo mu Misiri.

Zamalek na US Monastir wari umukino w'ishiraniro

Izi kipe zombi zifite amazina manini muri Basketball yo ku mugabane wa Afurika, yakomeje gucungana ariko Zamalek isoza igice cya Mbere iri imbere n’amanota 40 kuri 35 ya US Monastir.

Igice cya Kabiri ikipe yo muri Maroc yaje imeze nk’iyariye Amavubi, iva inyuma itangira gutsinda amanota atatu menshi biciye kuri Slimane wakoze amanota menshi (21) ku ruhande rw’iyi kipe.
yatangiye gucika intege, bituma US Monastir ihita ijya Imbere mu manota, byanatumye itsinda uyu mukino amanota 88 kuri 81 ya Zamalek.

Byarangiye US Monastir yihimuye kuri Zamalek

Zamalek ibitse igikombe giheruka yahise isezererwa muri 1/2, umukino wa nyuma ukaba uzahuza Petro de Luanda na US Monastir ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022.