Ed Sheeran yoherereje umugore wa Lionel Messi ubutumwa bwihariye

Ed Sheeran yoherereje umugore wa Lionel Messi ubutumwa bwihariye

 Dec 15, 2021 - 02:17

Umugore wa Lionel Messi Antonela Rocuzzo yakiriye ubutumwa bwihariye buvuye kwa Ed Sheeran akunda bidasanzwe.

Umuririmbyi ukomeye ndetse akaba n'umwanditsi w'indirimbo w'Umwogereza witwa Ed Sheeran, yoherereje ubutumwa umugore wa Lionel Messi witwa Antonela Rocuzzo amusaba imbabazi.

Ed Sheeran na Lionel Messi bahuye tariki 28,Ugushyingo 2021, ubwo ikipe ya PSG yatsindaga Manchester City ibitego 2-0 muri Champions league.

Muri iryo joro nibwo Lionel Messi yatsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe ye nshya ya PSG, nyuma y'akazi gakomeye yakoze agashotera hanze y'urubuga rw'amahina.

Nyuma y'uwo mukino nibwo Lionel Messi yahuye na Ed Sheeran ndetse bafata ifoto. Messi yayishyize ku mbuga ze nkoranyambaga yandikaho ati:"Birashimishije guhura nawe, icyamamare Ed Sheeran."

Ibi rero byababaje umufasha wa Lionel Messi ariwe Antonela Rocuzzo kuko ari umufana ukomeye wa Ed Sheeran ariko akaba atari ahari ngo ahure nawe.

Sofia Balbi, uyu ni umugore wa Luis Suarez wakinanaga na Lionel Messi muri FC Barcelona, yanditse kuri iyo foto ya Messi na Sheeran ati:"Hari umuntu nzi wakunda iyi foto" ashaka kuvuga Antonela Rocuzzo.

Lionel Messi yahise asubiza Sofia Balbi ati:"Yabuze mu ifoto ariko yavuze ngo Hello."

Sofia Balbi na Antonela Rocuzzo ni inshuti zikomeye nk'abagabo babo, dore ko n'imiryango yabo ikijyana mu biruhuko n'ubwo Messi na Suarez batagikinana.

Muri iki cyumweru Ed Sheeran yagiranye ikiganiro n'umukinnyi wa firime w'umunya-Argentine akanaba umunyamakuru witwa Daniela Aita ndetse akaba n'inshuti ya Antonela Rocuzzo.

Bageze hagati muri iki kiganiro Daniela Aita yahaye umwanya Ed Sheeran ngo agire ubutumwa bwihariye aha Antonela Rocuzzo.

Daniela Aita yagize ati:"Uraho Anto!Ndi kumwe n'inshuti yange Ed ushaka kugira ubutumwa aguha."

Sheeran nawe ati:"Umbabarire cyane kuba tutarabonanye i Paris ariko mu mpeshyi nzaza muri Stade de France ushaka kuhagera waza.

"Igihe cyose washaka kuza ntuzagire ikibazo, nzakubona hariya."

Ed Sheeran kandi yageneye Antonela Rocuzzo kopi ya alubumu ye yise LP Equals aho yayerekanaga no ku mashusho.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa karindwi kwa 2022, Ed Sheeran azataramira muri Stade de France aho ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ikinira, ndetse akaba yarageneye umwanya umuryango wose wa Messi(VIP)

Ifoto ya Lionel Messi na Ed Sheeran(Image:Mirror)

Antonela Rocuzzo n'umugabo we Lionel Messi(Image:Sky sports)