Isezerano Pierre-Emerick Aubameyang yahaye Sekuru ryamubuza kujya muri FC Barcelona iri kumwifuza

Isezerano Pierre-Emerick Aubameyang yahaye Sekuru ryamubuza kujya muri FC Barcelona iri kumwifuza

 Dec 16, 2021 - 15:12

Aubameyang yasezeranyije Sekuru ko azakina muri Real Madrid none amakuru aramwerekeza muri mukeba wayo FC Barcelona.

Rutahizamu wa Arsenal ari mu bibazo bikomeye muri iyi kipe dore ko aherutse no kwamburwa igitambaro cyo kuyobora abandi nyuma yo kwica amabwiriza yahawe muri iyi kipe.

Uyu musore w'imyaka 32 ukomoka muri Gabon, bikomeje kuvugwa ko ikipe ya FC Barcelona yaba imushaka mu isoko ryo mu kwezi kwa mbere ngo asimbuzwe Sergio Kun Aguero wasezeye umupira w'amaguru kubera indwara y'umutima.

Ikinyamakuru kitwa Independent cyanditse ko Joan Laporta uyobora FC Barcelona yamaze gusezeranya Xavi ko amuzanira abataka babiri baziba icyuho gisizwe na Sergio Aguero.

Gusa uyu Aubameyang wifuzwa, ngo mbere y'uko Sekuru yitaba Imana yari yaramusezeranyije ko azakinira ikipe ya Real Madrid ariko ntibyaje gukunda, none arifuzwa na mukeba wayo.

Mu 2016, Pierre-Emerick Aubameyang yakinaga muri Borussia Dortmund yo mu Budage. Icyo gihe uyu musore yaganiriye n'ikinyamakuru L'Equipe cyo mu Bufaransa.

Aubameyang yagize ati:"Imyaka ibiri mbere y'uko apfa(Sogokuru) namusezeranyije ko umunsi umwe nzakinira Real Madrid.

"Sogokuru wanjye yakomokaga muri Avila, si kure cyane ya Madrid.

"Ni ibyo namubwiye. Ndabizi ko bitoroshye ariko ni ikintu mporana mu bitekerezo.

"Nishimira igitego nkora siporo(icy'imbere) mu rwego rwo guha icyubahiro Hugo Sanchez.

"Narebye amashusho ye menshi kuri murandasi kandi ndamukurikiza kuva navuka."

Birasaba Aubameyang gufata umwanzuro abenshi bakeka ko ushobora kumugora kuko yakuranye inzozi zo gukinira mukeba wa FC Barcelona.

Ikibazo cya Sergio Kun Aguero gituma FC Barcelona ariyo mahitamo ya mbere yaba ahari mu kwezi gutaha igihe Aubameyang yaba avuye mu ikipe ya Arsenal.

Ndetse ikipe ya Barça ishobora no gukoresha umufaransa Ousmane Dembele wanze kongera amasezerano, ubundi ikazana Pierre-Emerick Aubameyang.

Bikomeje kuvugwa ko kandi igihe FC Barcelona yananirwa kureshya Aubameyang, yahita ikomeza kureshya rutahizamu wa Manchester United witwa Edinson Cavani.

Arsenal idafite Aubameyang yabashije gutsinda Southampton ibitego 3-0 mu mpera z'icyumweru gishize, ndetse iherutse gutsinda West Ham United ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatatu.

Bamwe mu bafana ba Arsenal batekereza ko nta gihombo bagira igihe uyu mwataka wabo yaba avuye muri iyi kipe akerekeza ahandi.

Pierre-Emerick Aubameyang ntamerewe neza muri Arsenal(Image(Football London)