Masudi Djuma ni umutoza witabajwe n'ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kutagira ibihe byiza mu mwaka w'imikino ushize ariko nawe biri kumugora.
Yatangiye hibazwa ku musaruro we ariko ntibigire imbaraga cyane kuko yari imikino ya gishuti kandi ari no gukoresha igeragezwa abakinnyi benshi.Gusa n'uyu munsi abenshi baracyashidikanya ko yaba ariwe mutoza Rayon Sports ikwiriye.
Uyu mugabo n'ubwo yatwaye igikombe muri iyi kipe,kuri iyi nshuro atari kwitwara neza ntiyorohewe n'abamunenga byinshi.
Masudi Djuma ntabwo ari kwitwara neza muri Rayon Sports(Net-photo)
Nyuma yo gutakaza amanota bya hato na hato muri uyu mwaka, hari hatahiwe umukino wa Kiyovu Sports mu mpera z'icyi cyumweru gishize.
Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ndetse Masudi yongera kugaragaza uburakari bukabije imbere y'itangazamakuru nk'uko amaze iminsi yitwara.
Ni Masudi Djuma ukomeza gushinjwa kuba ahindagura cyane ikipe ye.Ndetse icyi ni cyimwe mu bibazo yabajijwe ariko asubizanya uburakari.
Masudi Djuma yasubije ati:"Ariko icyo kibazo mwagiye mukireka? Abakinnyi 11 ndabafite reka nkubaze wowe utazana ibibazo hano. Ni nde wabonye uyu munsi watangiye ataratangira umukino? Reka gushaka ibintu bidahari".
Uyu mutoza yahise abazwa impamvu Hakizimana Adolphe yabanje mu kibuga, asubiza ko yari amaze iminsi afite imvune ariko ubu akaba ameze neza. Ku bijyanye no kuba Youssef Rahb yamubanjije mu kibuga kandi i Rusizi ku mukino wa Espoir FC ataramukoresheje.
Yagize ati "Youssef Rharb ni umuhanga ariko ibibuga by'i Rusizi biramugora niyo mpamvu yabanje hanze".
Rayon Sports iri gutakaza amanota bya hato na hato(Net-photo)
Masudi Djuma kandi akomeza yikoma itangazamakuru cyane avuga ko abanyamakuru baba bashaka guteza kutumvikana.
Masudi ati:"Mwagiye mureka ibi bintu byo guteza kutumvikana? Twebwe dufite abakinnyi 11 babanza mu kibuga kandi uyu munsi twatangije 11 bameze neza. Reka icyo kibazo baza ikibazo cy'umupira ureke kuzana ibibazo by'amatiku hano."
Nyuma y'uyu mukino kandi Masudi Djuma yabajijwe ku kuba yakwirukanwa.Aha uyu mutoza yasubije ko nta mutoza utirukanwa ariko yongeraho ko ataricyo gisubizo.
Uko Masudi Djuma akomeza kwitwara nabi, ni nako ikizere agirirwa kigabanuka ndetse bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakaba baratangiye kuvuga ko hakwiye impinduka.
