Inzozi za Sir Alex Ferguson muri Manchester United zabaye impamo nyuma y'imyaka 11

Inzozi za Sir Alex Ferguson muri Manchester United zabaye impamo nyuma y'imyaka 11

 Jan 4, 2022 - 03:17

Mu myaka 11 ishize Sir Alex Ferguson yagerageje kuzana Rafael Varane ngo akinane na Phil Jones none byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Myugariro Rafael Varane na Phil Jones nibo bari mu mutima wa ba myugariro ku ruhande rwa Manchester United kuri uyu wa mbere ubwo iyi kipe yatsindwaga na Wolverhampton Wonderers igitego 1-0.

Ibi muzehe Sir Alex Ferguson yagerageje kubikora mu myaka 11 ishize ariko ntibyamuhira. Mu 2011 Ferguson yagerageje gusinyisha Rafael Varane ubwo yakinaga muri Lens yo mu Bufaransa ariko abangamirwa na Real Madrid yaje kumutwara.

Ku rundi ruhande uyu munyabigwi ukomoka muri Scotland we yatangazaga ko Phil Jones yari kuba umwe mu bakinnyi beza Manchester United yaba yarigeze igira.

Phil Jones yari atarakina umukino n'umwe wa Premier league guhera mu kwezi kwa mbere kwa 2020, gusa ubwo umutoza mushya Ralf Rangnick yahageraga Jones ngo yarigaragaje mu myitozo.

Ibi kandi byahuye n'uko ba myugariro nka Harry Maguire, Eric Baily na Victor Lindelof bose batari bahari kuri uyu mukino kubera ibibazo bitandukanye.

Sir Alex Ferguson muri autobiography yagize ati:"Mu 2011 nafashe gariyamoshi nerekeza Lille mva Euston ngiye gusinyisha myugariro wari ukiri muto witwa Rafael Varane.

"David Gill yari ari gukora akazi keza ku kijyanye n'amasezerano n'ikipe ya Lens, ariyo kipe ya Rafael Varane, Zindine Zidane niwe wadukuye amata ku munwa.

"Sintekereza ko Jose Mourinho watozaga Real Madrid icyo gihe yaba yari yarigeze abona Rafael Varane akina."

Naho mu mwaka w'imikino wa 2012-2013 ubwo Sir Alex Ferguson yatwaraga igikombe yavuze kuri myugariro Phil Jones.

Ferguson yagize ati:"Phil Jones nkurikije uko ari kugaragara, ashobora kuzaba umwe mu bakinnyi beza twigeze tugira.

"Ndatekereza ko Phil Jones ashobora kuba umukinnyi mwiza twaba twarigeze kugira, ntacyo bivuze aho twamukinisha hose.

"Ku myaka 21, agiye kuba umukinnyi udasanzwe. Ndatekereza ko ashobora gukina aho ariho hose mu kibuga."

Aha birumvikana ko Sir Alex Ferguson iyo agira amahirwe yo kubona Rafael Varane, yatekerezaga gukora umutima w'ubwugarizi burimo Rafael Varane na Phil Jones mu myaka yari imbere dore ko yabonaga ko Phil Jones atanga ikizere.

Kuri uyu wa mbere nibwo abafana ba Manchester United babonye iyo mikoranire y'abo ba myugariro gusa ntibyagenze neza kuko Manchester United yatsinzwe na Wolves igitego kimwe ku busa.

Ferguson yabonaga ko Jones azaba umukinnyi udasanzwe(Net-photo)

Rafael Varane yerekeje muri Manchester United ava muri Real Madrid(Net-photo)