Hari umukinnyi wabeshye ko yapfuye

Hari umukinnyi wabeshye ko yapfuye

 Nov 17, 2021 - 18:39

Nyuma y'imyaka ine abeshye ko yapfuye Hiannick Kamba yafunzwe imyaka itatu n'amezi 10.

Hiannick Kamba ni umugabo ubu ufite imyaka 35 akaba afite inkomoko mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(RDC) ndetse akaba yarahoze akinira ikipe ya Schalke 04 yo mu Budage.

Uyu mugabo Hiannick Kamba yahanishijwe igifungo cy'imyaka itatu n'amezi 10 nyuma yo gufatanya n'umugore we watangajwe nka Christina Von G bakabeshya ko yapfuye ngo bahabwe amafaranga y'ubwishingizi.Hiannick Kamba byavuzwe ko yapfuye. 

Uyu mugabo wari myugariro ukina iburyo, byatangajwe ko impanuka y'imodoka yabaye tariki ya cyenda muri Mutarama 2016 ariyo yaba yaramuhitanye nyuma yo gusubira iwabo muri Congo.

Nyuma y'imyaka itatu mu 2019 nibwo Hiannick Kamba yabonywe mu mugi wa Ruhr mu budage aho yakoraga mu kigo gikwirakwiza amazi ari umutekinisiye (technician). 

Kuri uyu wa Gatatu ikinyamakuru Bild cyatangaje ko umushinjacyaha yatangake ko umugambi w'aba bombi wari kugira ngo bahabwe amafaranga y'impozamarira mu bwishingizi angana na miliyoni 3.36 z'amapawundi.Gusa bikavugwa ko bahise batandukana.

Hiannick Kamba yakiniye ikipe ya Schalke 04(Net-photo)

Bild kandi ikomeza ivuga ko Kamba ubwo yeregwaga yanze kugira icyo avuga umwunganira mu mategeko avuga ko nta mafaranga na make Kamba yabonye kuri ayo yishyuwe n'ubwishingizi, mu gihe Christina Von G nawe akomeza ku ruhande rwe avuga ko ari umwere.

Mu 2018 Hiannick Kamba yerekeje kuri ambasade y'Ubudage muri Kinshasa muri Congo agiye kuvuga ku makuru atariyo avuga ku rupfu rwe.

Yabwiye ubuyobozi ko mu 2016 yatandukanye n'inshuti ze ubwo bari mu rugendo(trip) bari bakoze agasigara nta byangombwa afite, nta mafaranga nta na telephone.

Umushinjacyaha Anette Milk aganira na na Bild yagize ati:"Hiannick Kamba avuga ko yatawe n'inshuti ze mu ijoro muri Mutarama 2016 agasigata nta mafaranga, nta byangombwa nta na telephone afite."

Hiannick Kamba ahakana ibyo ashinjwa(Net-photo)

Mu 2016 ubwo byavugwaga ko Hiannick Kamba yitabye Imana, yasabye amafaranga yagombaga guhabwa y'ubwishingizi nk'uwapfushije umugabo.

Muri uwo mwaka wa 2016 ikipe yahoze akinira yitwa Vfb Huls yagize iti:"Kamba yaduhagarariye neza yaba mu bitekerezo no mu ndangagaciro.Urupfu rwe ruzasiga icyuho kinini cyane.Hiannick ni igihombo kuri siporo ndetse tuzamukumbura nka bagenzi be."

Uyu mugabo rero n'uwahoze ari umufasha we bagomba gufungwa imyaka igera kuri itatu n'amezi 10 bazira icyo cyaha bakoze mu 2016.