Ibidasanzwe wamenya kuri Bob Marley uvuka kuri iyi tariki

Ibidasanzwe wamenya kuri Bob Marley uvuka kuri iyi tariki

 Feb 6, 2026 - 19:50

Kuri iyi tariki ya 06 Gashyantare 2026, Bob Marley iyo aza kuba akiriho yari kuba yujuje imyaka 81 y'amavuko. Uyu ni umuhanzi w’ikirangirire wamamaye mu njyana ya Reggae, aharanira ubwigenge, amahoro n’impinduramatwara abinyujije mu muziki. 

Marley ntiyari umuhanzi usanzwe kuko ubutumwa bwe bw’urukundo, amahoro, n’ubudacogora n’ubu biracyahumuriza imitima y’isi yose, bwibutsa abantu guharanira ukuri, ubutabera, n’ibyiza. Indirimbo ze nka 'No Woman No Cry' na 'Redemption Song', si umuziki gusa, ahubwo ni umwuka, ubuzima, n'ihuriro ry’abaharanira impinduka.

Nyuma y’urupfu rwe mu 1981, Dave Robinson, umuyobozi wa Island Records,  yakusanyije indirimbo ze zose akora album ayita Legend, isohoka mu 1984. 

Iyi album yabaye intangarugero ku buryo umuziki wa Reggae wakiriwe n’abakunzi benshi ku Isi yose, aho yagurishijwe kopi miliyoni 18 muri Amerika gusa, ndetse na miliyoni 43 ku isi yose.

Robinson yakoze ubushakashatsi ku isoko, yita ku buryo abakunzi bashya n'abakiri bato bazabona Bob Marley nk’umuhanzi utaragiraga ubwoba, ariko ukora ku mutima w’abantu bose, atitaye ku moko cyangwa aho bakomoka.

Iyi album 'Legend' ntiyagarukiye ku kuzamura umubare w’abayikunda gusa, ahubwo yagaragaje Marley nk’ikimenyetso cy’ubutumwa bwiza, kitagenewe gusa abakunzi ba Reggae. Robinson yarobanuye neza indirimbo, uburyo bwo kuzitunganya, ndetse n’amafoto yerekana Marley mu buryo bwiza, byose byari bigamije kureshya abumva ibyo bihangano.

Uretse kuba yarabaye icyamamare mu muziki, Marley yabaye umuvugizi w’ukuri n’ubwigenge, kandi ubutumwa bwe buracyafasha abakiri bato kwiyumvamo ubumwe n’amahoro.

Muri uyu mwaka wa 2026, ikigo cya Universal Music kigiye gutegura 'Legend 2', ikurikira album ya mbere, igamije gukomeza guhuza indirimbo ze n’abasore n’inkumi bakiri bato, kugira ngo bizakomeze kuramba ku isi igihe kirekire.

Bob Marley, ibyiza bye n’ubutumwa bwe biracyari ibikoresho by’impinduramatwara mu muziki no mu buzima, kandi izina rye riracyari inkingi ya mwamba  mu mateka y’isi.

Marley yabaye umuvugizi w’ukuri n’ubwigenge

Bob Marley iyo aza kuba akiriho yari kuba yujuje imyaka 81 y'amavuko

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien