Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Kelce yavuze ko umukunzi we Taylor Swift yamubereye isomo rikomeye mu kwitondera ikintu cyose mu buzima bwa buri munsi.
Yatangaje ko uburyo Taylor akora umwuga we, ubwitange bwe n’uko ategura buri kintu mu buryo burambuye byamugizeho ingaruka nziza.
Kelce yavuze ko kubona Swift yitangira umuziki we byatumye nawe yiyemeza gukorera ku rwego rwo hejuru, yaba mu kibuga no mu buzima busanzwe.
Yemeza ko kumureberaho byamwigishije ko gutsinda bitava ku mpano gusa, ahubwo bishingira cyane ku kwitondera buri kantu kose.
Mu gihe aba bombi bakomeje kugaragara henshi mu ruhame, abakunzi babo bakomeje kuryoherwa n’uko buri wese ashyigikira mugenzi we. Urukundo rwabo rukomeje kuba urugero rw’uko abantu babiri bashobora guterana imbaraga mu nzozi zabo.
Travis Kelce yavuze amasomo yungukiye mu gukundana na Taylor Swift

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
