Uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko, yasibye amafoto n’amashusho yose yari asanzwe ashyira kuri Instagram, anakuraho ifoto ye imuranga ndetse anareka gukurikira konti zose yakurikiranaga.
Kugeza ubu, impamvu y’iyi myitwarire ntiyatangajwe ku mugaragaro, gusa abakunzi be n’abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko bishobora kuba ikimenyetso cy’umushinga mushya cyangwa intangiriro y’icyiciro gishya mu rugendo rwe rwa muzika.
Gusa na none abandi bakeka ko ari ukubera uko byagiye byakirwa nabi n’abantu bamwe na bamwe barimo Perezida w’Amerika, Donald Trump banagiye bagaragaza ko batishimiye igitaramo yakoze.
Ibi bibaye nyuma y’igitaramo cye cyaranzwe n’umuco gakondo wa Puerto Rico, cyabereye kuri Levi’s Stadium i Santa Clara muri California, mu mukino wa Super Bowl wahuje Seattle Seahawks na New England Patriots.
Bad Bunny yagaragaye yambaye imyenda yera hose, atangirana igitaramo cye n’indirimbo “Tití Me Preguntó”, ari mu murima w’ibisheke, ashushanya ubuzima n’umuco by’iwabo.
Bad Bunny yongeye kugaragaza ko atari umuhanzi gusa, ahubwo ari ijwi n’ishema ry’umuco w’iwabo, aho ibikorwa bye bikomeje gukurikirwa n’isi yose.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
