Ni igihango gikomeye -The Ben ku mubano we na Rema Namakula

Ni igihango gikomeye -The Ben ku mubano we na Rema Namakula

 Mar 30, 2026 - 19:03

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yasobanuye byimbitse iby'umubano afitanye n’umuhanzikazi wo muri Uganda, Rema Namakula, aho avuga ko awufata nk’igihango gikomeye bafitanye.

Mu kiganiro yagiranye na 'Igihe Kulture', The Ben yagaragaje ko gukorana na Rema ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane 'This is Love' atari ibintu afata nk’ibisanzwe.

Yagize ati: “Kuba narakoranye nawe indirimbo ni nka kwa kundi abantu ba kera banywanaga bagahita bagirana igihango. Njye na Rema ibikorwa byacu mbifata nk’igihango twagiranye, kandi mubona nka mushiki wanjye ukomeye.”

Indirimbo 'This is Love' aba bombi bakoranye muri 2021 yabaye ikimenyabose, ikundwa mu karere no hanze yako, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 11 kuri YouTube.

Nyuma y’iyi ndirimbo, bakomeje kugaragara bashyigikirana, aho umwe iyo afite igitaramo undi ajya kumushyigikira.

Nubwo hari abigeze gutekereza ko The Ben na Rema Namakula bakundana, ibi byaje gucika nyuma y’uko The Ben ashyingiranwe na Pamella muri 2023. Icyakora, ibyo ntibyigeze bihagarika umubano wabo, ahubwo bakomeje kugarara nk’uko byahoze na mbere.

Mu ntangiriro za 2026, Rema Namakula yagaragaye i Kigali aho yari yaje gushyigikira The Ben mu gitaramo cya “The New Year Groove” cyabereye muri BK Arena, ndetse yanamufashije ku rubyiniro.

The Ben ashimangira ko umubano wabo watangiye nyuma yo gukorana indirimbo, ariko ugakura bitewe n’uko bagiye barushaho kumenyana, kubahana no gushyigikirana mu buzima no mu kazi.

Yavuze ko kuri ubu Rema ari mushiki we w’undi, bitewe n’uburyo bahuza kandi bagahora bateza imbere ibikorwa byabo.

NIYOMUKIZA Gratien