Wizkid yakegukanye ahigitse abandi bahanzi bakomeye bari bahatanye barimo Davido, Ayra Starr, Tyla n’abandi, kikaba kibaye icya karindwi yegukanye kuva muri 2011.
Abafana be ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ibyishimo byinshi, aho n’umuhanzi Olamide yashyize hanze ubutumwa bwishimira iyi ntsinzi y’uyu muhanzi.
Abarimo Joshua Baraka wari mu bahatanaga na we, yagaragaje ko uyu muhanzi yari akwiriye iki gihembo.
Yagize ati: “Natsinzwe na Wizkid… sinabirakarira.”
Si Wizkid wenyine washimiwe muri ibi birori, kuko Ayra Starr nawe yegukanye igihembo cya Best International Act, mu gihe itsinda rya FLO ryo ryaje kwegukana Best R&B/Soul Act.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
