Cyusa Ibrahim ashimangira ko gakondo itakiri iyo gukorera inzoga

Cyusa Ibrahim ashimangira ko gakondo itakiri iyo gukorera inzoga

 Mar 18, 2026 - 21:54

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko umuziki gakondo umaze guhindura ubuzima bwa benshi, aho ubu utakiri injyana ifatwa nk’ikorwa n’abaririmba bashaka gusa kwishimisha, ahubwo wabaye umwuga utunga abantu kandi ubafasha kwiteza imbere.

Cyusa yavuze ko kera abakoraga gakondo bafatwaga nk’abaririmba bagamije kubona icyo banywa gusa, ibintu byatumaga iyi njyana idahabwa agaciro gakwiye.

Yagize ati: “Baravugaga ngo 'uriya wamuhamagaraga ukamuha inzoga bikarangira', mbese byari bimeze nk’aho dukorera inzoga.”

Gusa yagaragaje ko ubu ibintu byahindutse cyane, aho abakora gakondo bageze ku rwego rushimishije, bakaba batunze imiryango yabo ndetse banatanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu misoro batanga.

Uyu muhanzi yanibukije abakiri bato bifuza gukora iyi njyana ko kugira ikinyabupfura no kuba indahemuka mu kazi ari byo bizabafasha kuramba no gutera imbere.

Yavuze ko iyo umuntu akora neza kandi akizerwa, ari bwo amahirwe amugana, akabona akazi n’icyizere mu bantu.

Cyusa yashimangiye ko ikinyabupfura ari imwe mu ntwaro ikomeye mu rugendo rw’umuhanzi, asaba urubyiruko rukora gakondo kubigira umuco kugira ngo rugere kure.

Mu gihe bamwe mu rubyiruko bakomeje gukangurirwa kujya muri iyi njyana, bigaragara  ko injyana gakondo ikomeje kwiyubaka nk’umwuga uha agaciro abawukora, ndetse ikaba imwe mu nzira zifasha urubyiruko kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien