Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Pendo yavuze ko kuva akiri umwana muto yakundaga cyane ikinamico, bitewe n’uko yajyanwaga kenshi mu bitaramo by’itsinda rya 'Mashirika Performing Arts and Media Company' ryashinzwe na Nyirasenge, Hope Azeda.
Kujya muri ibyo bitaramo nibyo byatumye arushaho gukunda ikinamico kugeza ubwo abigira inzozi zo kuzazikina mu buryo bw'umwuga.
Pendo yavuze ko yari yarasezeranyijwe ko azinjira muri Mashirika amaze kurangiza amashuri yisumbuye, bituma ashyira imbaraga mu masomo kugira ngo azabashe kugera kuri iyo ntego.
Yagize ati: "Ndashaka kubamenyesha ko mu kuza i Kigali sinari nje kuba umunyamakuru, sinari nje kuba MC ndetse sinari nje kuba DJ. Nari nje gukina muri Mashirika."
Uyu munyamakuru yavuze ko nubwo iri tsinda ryari irya Nyirasenge, kwinjiramo bitamworoheye kuko byasabaga guhatana n’abantu benshi bari baje gushaka amahirwe yo kuryinjiramo.
Yasobanuye ko mu igerageza ryo gutoranya abakinnyi, abarenga 1000 kugeza kuri 2000 bari bitabiriye, ariko amahirwe akamusekera agatoranywa mu bakinnyi 15 bagombaga kuzajya gukina mu bitaramo bitandukanye byagombaga gukorerwa mu gihugu cy’u Bwongereza.
Anitha Pendo yavuze kandi ko mbere yo kwinjira mu bijyanye n’ikinamico yari azwi cyane mu mikino ngororamubiri, ndetse ko yari mu bakinnyi beza mu gihugu muri icyo gihe. Ariko akimara kubona amahirwe muri Mashirika, yahise ashyira imbaraga zose mu gukina ikinamico iby’iyo mikino akabireka.
Yagize ati: "Imikino ngororamubiri nahise nyisiba mu mutwe, ndavuga nti: ibi ni byo nshaka gukora."
Nubwo nyuma yaje kuva mu mwuga wo gukina ikinamico akinjira mu itangazamakuru ndetse akanamenyekana cyane mu mwuga wo kuba gushyushya urugamba no kuvanga imiziki, Anitha Pendo avuga ko iyo aza gukomeza gukina ikinamico nabwo yari kugera kure.
Yemeza ko benshi mu bantu bakoranaga muri Mashirika ubu ari abakinnyi bageze ku rwego mpuzamahanga, ibintu bigaragaza ko uwo mwuga na wo wari kumugeza ku ntera ikomeye.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
