Rema n'indirimbo ye banditswe mu bitabo

Rema n'indirimbo ye banditswe mu bitabo

 Mar 23, 2023 - 14:50

Indirimbo 'Calm Down' y'icyamamare muri muzika Rema yageze ku mwanya utaragezweho n'indi ndirimbo y'umuhanzi w'Umunyafurika ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Divine Ikubor wamenyekanye nka Rema, yakoze amateka n'indirimbo ye 'Calm Down' ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Ku wa 21 Werurwe 2023, nibwo Billboard Hot 100 yatangaje ko indirimbo Calm down ya Rema yasubiyemo ayifatanyije na Selena Gomez ari ku mwanya wa 8 kuri uru rutonde.

Kuri iyo mpamvu kandi, byatumye iyi ndirimbo iba ariyo y'Umunyafurika igeze kuri uyu mwanya w'urutonde rw'indirimbo zikunzwe muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Nubwo bimeze gutya ariko, indirimbo Essence' ya Wizkid yafatanyije na Justin Bieber ndetse na Tems ikaba ariyo yari yarigeze kuza ku mwanya wa 09 kuri Billboard Hot 100.

Tugarutse kuri Calm down, ikaba yarasohotse muri Gashyantare 2022, ndetse abarenga miliyoni 363 akaba aribo bamaze kuyireba kuri YouTube.

Ikindi kandi iyi ndirimbo ikaba ariyo imaze kurebwa cyane kuri YouTube muri Nigeria.

Nta kabuza Rema akomeje kwandika amateka no kuzamura ibendera rya Nigeria, muri rusange n'umuziki wo muri Afurika.

Reba hano iyo ndirimbo yanditse amateka