Mu ndirimbo 200 z’icyumweru kuri Spotify, muri iki cyumweru harimo 21 za rap. Eshanu muri zo, ni iza Eminem. Ni hafi kimwe cya kane cy’indirimbo za hip hop zo ziri kuri uru rutonde.
Indirimbo yahize izindi muri iki cyumweru, ni indirimbo nshya ya Drake “Search & Rescue”, niyo yonyine yumviswe n'abarenga miliyoni 18.4. Umugwa mu ntege ni Eminem, n’indirimbo ye yo muri 2004 “Mockingbird”, yagize miliyoni 15.2, mu minsi irindwi ishize.

Eminem ni umwe mu bahanzi bagifite imbaraga mu bo mu gihe ke[Getty Images]
Drake kandi asa na we n'utari woroshye ukurikije umubare w'indirimbo afite kuri uru rutonde. Usibye indirimbo ye nshya yaje ku mwanya wa mbere, hari izindi ndirimbo eshatu yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye, zaje kuri uru rutonde: indirimbo ye na 21 Savage bise “Rich Flex”, indirimbo yakoranye na Kyla na Wizkid bakayita “One Dance”, n’indirimbo ye na 21 Savage, bise “Jimmy Cooks”. Ariko, ntabwo ari we muhanzi wagize umubare munini w’indirimbo, mu ndirimbo 200 z’icyumweru kuri Spotify. Aka gahigo, kaciwe na Eminem ufite indirimbo eshanu ku rutonde. Zose ni indirimbo zakozwe mu ntangiriro ya za 2000, kandi azikora wenyine. Mu by'ukuri, Eminem ni we muhanzi wenyine mu bakoze muri kiriya gihe, ugifite indirimbo zikanyakanya n'imibare imwemerera guhangana n’abahanzi bo mugihe cya interineti, cyangwa se abahanzi bakiri bato. Kuramba kw’ibigwi bya Eminem ni ntagereranywa rwose.
Dore indirimbo zose za hip hop zaje ku rutonde rw’indirimbo z’icyumweru kuri Spotify. Ni icyumwrru cyarangiye ejo ku ya 22 Mata:
- Drake “Search & Rescue” (2023) — 18.4 million
- Eminem “Mockingbird” (2004) — 15.2 million
- Coi Leray “Players” (2022) — 14.0 million
- Tyler, The Creator “See You Again” feat. Kali Uchis (2017) — 13.2 million
- Ice Spice & Nicki Minaj “Princess Diana” — 11.5 million
- Metro Boomin, Travis Scott & Young Thug “Trance” (2022) — 10.7 million
- Lil Uzi Vert “Just Wanna Rock” (2022) — 10.3 million
- J. Cole “No Role Modelz” (2014) — 10.2 million
- Metro Boomin, Future & Chris Brown “Superhero” (2022) — 10.2 million
- NLE Choppa “Slut Me Out” (2022) — 10.0 million
- Drake & 21 Savage “Rich Flex” (2022) — 9.8 million
- Eminem “Without Me” (2002) — 9.5 million
- Lil Uzi Vert, ARIZONATEARS & sped up nightcore “Watch This (ARIZONATEARS PluggNb Remix)” (2023) — 9.0 million
- Eminem “The Real Slim Shady” (2000) — 8.2 million
- Drake feat. Kyla & Wizkid “One Dance” (2016) — 8.2 million
- Kendrick Lamar “Money Trees” (2012) — 8.1 million
- Drake & 21 Savage “Jimmy Cooks” (2022) — 8.0 million
- Tyler, The Creator “DOGTOOTH” (2023) — 8.0 million
- Eminem “Superman” (2002) — 7.8 million
- Metro Boomin & Future feat. Don Toliver “Too Many Nights” (2022) — 7.6 million
- Eminem “Lose Yourself” (2002) — 7.5 million
