Nyuma y’umwaka, Israel Mbonyi agiye gusubukura ibitaramo bye i Burundi

Nyuma y’umwaka, Israel Mbonyi agiye gusubukura ibitaramo bye i Burundi

 Dec 13, 2022 - 11:06

Nyuma y’umwaka usaga abanyarwanda bahagarikiwe ibitaramo mu Burundi ariko bakaza gukomorerwa, Israel Mbonyi wari waragizweho ingaruka agiye gutaramira yo.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi, nyuma y’igihe kinini ahagarikiwe ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi agiye kubisubukura.

Umwaka ushize wa 2021 nibwo umuramyi Israel Mbonyi yiteguraga kuririmba mu gihugu cy’u Burundi ariko kimwe n’abandi banyarwanda bari bafiteyo ibitaramo barimo Bruce Melodie barakumirwa. Icyo gihe abahanzi nyarwanda bari bakumuriwe na Leta y’u Burundi, ivuga ko abahanzi nyarwanda batakaje muri iki gihugu bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi utari mwiza ndetse na Covid-19 yari yarakamejeje.

Ibitaramo Israel Mbonyi yari yatumiwemo icyo gihe byari biteganyijwe kuba kuva ku wa 13-15 Kanama 2021.

Kuri ubu The Choice Live yamenye amakuru ahamya ko uyu muhanzi agiye gusubukura ibi bitaramo nyuma y’icyo gihe giciyemo, dore ko mugenzi we Bruce Melodie akubutseyo n’ubwo yanafungiweyo aryozwa amafaranga yari yarahawe mbere.

Kuri iyi nshuro Israel Mbonyi agiye gukorayo ibi bihembo afashijwe na 1:55 am ya Coach Gael isanzwe ireberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie uherutse mu Burundi.

Icyakora amakuru avuga ko Israel Mbonyi azabanza agakora igitaramo cyo kumurika album ye kuwa 25 Ukuboza 2022 muri BK Arena akabona kwerekeza i Burundi aho azava yerekeza muri Australia mu kuzengurutsa umuzingo we.