Aisha uzwi cyane muri filime zitandukanye muri Killaman Empire na Bigmind Empire, agaragaramo akina imico itandukanye irimo nk’iy’abagore biyandarika, gutukana, kwambara impenure (imyambaro igaragaza umubiri) ndetse n’indi mico itandukanye n’iyo idini ya Islam yigisha. Ibi ngo ni byo byatumye atekereza gusaba ko yahindurirwa inshingano.
Mu magambo ye, yavuze ko hari abayisiramu benshi batishimira uburyo agaragara muri zimwe muri izo filime, ari na yo mpamvu atekereza kuganira na Killaman kugira ngo ahindurirwe inshingano.
Yagize ati: “Ngomba kubwira Killa akampindurira indi role, kuko abasiramu benshi nabonye batarabyishimiye.”
Aisha yavuze ko uretse kuba idini ya Islam itishimira imyambarire n’imyitwarire agaragaramo muri zimwe muri filime, hari n’abandi bantu muri rusange bamubaza impamvu agaragara muri iyo mico itandukanye n’imyemerere ye.
Gusa ashimangira ko ubuzima aba agaragaza muri filime butandukanye cyane n’ubuzima bwe busanzwe. Avuga ko iyo avuye imbere ya camera aba agarutse mu buzima bwe bwite nk’umuyisilamu wubahiriza amahame y’idini rye.
Ati: “Iyo mvuye kuri camera zo mu biganiro cyangwa muri filime, nsubira mu buzima bwanjye busanzwe nk’umuyisilamu. Ibyo nkina ntaho bihuriye n’uko mbayeho mu buzima bwa buri munsi.”
Uyu mukinnyi asobanura ko nubwo guhuza umwuga wo gukina filime n’imyemerere y’idini bitajya byoroha, we akomeje kugerageza kubishyira mu murongo umwe atabangamira amahame yemera.
Ibi Aisha abitangaje mu gihe Abayisilamu hirya no hino ku Isi bari mu kwezi gutagatifu kwa Ramadan, batangiye mu kwezi gushize kuwa 18 Gashyantare 2026. Muri iki gihe cyo kwiyegereza Imana no kwifata, bamwe mu bayisilamu bakomeje kugaragaza impungenge ku mico agaragaramo muri filime, bavuga ko ishobora kugongana n’imyemerere y’idini.
Nubwo bimeze bityo, Aisha agaragaza ko akunda umwuga wo gukina filime ariko akifuza ko wajyana n’indangagaciro ze, ari na yo mpamvu yifuza guhabwa inshingano zitamushyira mu makimbirane n’idini rye cyangwa n’abamukurikira.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
