Chris Brown yatandukanyije abakundanaga

Chris Brown yatandukanyije abakundanaga

 Mar 24, 2023 - 05:39

Umuhanzi Chris Brown yabyinishije umukobwa wari wazanye n'umukunzi we mu gitaramo cye bituma umusore ahita amukatira.

Mu gihugu cy'u Bwongereza umusore yakatiye umukobwa ubwo yari yamujyanye mu gitaramo cya Chris Brown bagerayo umukobwa akajya kubyinana n'uyu muhanzi.

Byose byatangiye ubwo umusore yishyuraga itike y'amadorari 900 kugira ngo we n'umukunzi bajye mu gitaramo cya Chris Brown cyari cyabereye i Manchester.

Nkaho kugura amatike bidahagije, yaragiye yicara ku myanya y'imbere aho we n'umukunzi we baba bareba neza Chris Brown.

Ku bw'ibyo, ubwo uyu muhanzi yaririmbaga indirimbo "Take You Down" yakunzwe cyane, umukobwa yatwawe n'injyana yayo birangira asanze Chris Brown ku rubyiniro asiga umukunzi we.

Chris Brown ubwo yabyinishaga umukunzi w'abandi bikarangira banatandukanye 

Ibyo kujya ku rubyiniro nkaho bitari bihagije, yabyinanye na Chris Brown yamwishimiye cyane, ibintu byashavuje umusore.

Uyu musore akaba yarafashe Videwo y'umukunzi we ari kubyina maze ayishyira kuri TikTok yerekana umukunzi we yicaye ku ntebe ari kubyinana na Chris Brown.

Ku bw'iyo mpamvu rero, uyu musore akaba yarahise asaba Chris Brown kumuha amadorari 500 ndetse akamugarurira n'umukunzi.

Imbuga nkoranyambaga zacitsemo ibice bibiri, igishyigikiye umusore Dash wakatiye umukunzi we n'abandi bashyigikiye umukobwa.

Muri rusange umusore akaba atiyumvisha uburyo yishyuye amafaranga bakajya kureba Chris Brown bicaye no ku myanya y'imbere bagerayo umukobwa akishimira uyu muhanzi mu buryo budasanzwe.