Ishami ry’Ubutabera muri Amerika, ryatangaje ko umu-YouTuber wangije indege ye muri California yemeye ko ari we wateguye iyi mpanuka kugira ngo abone views kuri YouTube.
Trevor Jacob, ufite imyaka 29, yafashe amashusho asimbuka ava mu ndege yari arimo wenyine rukumbi hejuru y’ishyamba rya Los Padres mu Gushyingo 2021.
Jacob yemereye ubutabera ko yahanuye indege ku bushake
Yahise ashyira amashusho yise “Nahanuye Indege Yanjye” ku rubuga rwe rwa YouTube, rufite abafatabuguzi bagera ku 137,000.
Ubu, Jacob yemeye icyaha kimwe cyo kurimbura no guhisha agamije kubangamira iperereza ry’igihugu, kandi ashobora gufungwa imyaka 20 muri gereza nkuru, nk'uko Minisiteri y’ubutabera yabyanditse mu itangazo ryo ku wa Kane ushize.
Jacob yemereye abayobozi ko yashakaga kubona amafaranga ayakuye muri aya mashusho.
Yavuze kandi ko yabeshye muri raporo y'impanuka yatanze nyuma y'impanuka kandi abeshya abashinzwe iperereza nk'uko Minisiteri y'Ubutabera ibivuga.
Ishami ry'ubutabera ryongeyeho ko biteganijwe ko Jacob yitaba urukiko mu byumweru bibiri biri imbere.
Ukuntu Yakobo yateguye impanuka, hanyuma akanagerageza kubihisha
Amashusho yo kuri YouTuber afite iminota 12, yarebwe na bagera kuri miliyoni 2.97, yerekana ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Lompoc yerekeza mu biyaga bya Mammoth.
Nyuma yo guhanura iyi ndege, Jacob yari yabanje kuvuga ko ari impanuka yakoze
Aya mashusho noneho yerekana moteri yindege ya Jacob yenda guhagarara. Umuderevu w'indege arahira inshuro nyinshi, avuga ko moteri ye yagize ikibazo, mbere yo gufungura umuryango w'indege. Yasimbutse akoresheheje umutaka, ariko afata amashusho arimo kumanuka.
Kamera yari yashyizwe ku ndege idafite umudereva niyo yafashe amashusho y'iyi ndege ihanuka ku musozi
Nyuma y'ibyumweru iyi mpanuka ibaye, Jacob yabwiye abashinzwe iperereza ko azabafasha kubona ibisigazwa ariko nyuma akavuga ko atazi aho biherereye, nk'uko ishami rishinzwe iperereza ribivuga.
Icyakora, ngo Jacob nyuma yaje kujya gushakisha aho indege yaguye arayisenya ajugunya ibice byayo mu myanda, mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.
Nyuma yo kugongesha indege ku bushake yambuwe uruhushya rwo gutwara
Ubuyobozi bukuru bw’ikigo gishinzwe indege bwambuye Jacob uruhushya rwo gutwara indege muri Mata 2022, mu gihe iperereza ryerekeye iyi mpanuka ryari rikomeje.
Ibyo Jacob yemeye bivuguruza ibyo yavuze muri Mutarama kuri New York Times. Yatangarije iki kinyamakuru ati: "Nzanezezwa no kuvuga ko ntahanuye indege ku bushake kugira ngo abone views kuri YouTube.” Avuga ko afite ingeso yo gufata amashusho y’ibyo akora byose.
