Shaddyboo yatangiye gushyira hanze ubuzima bugoye yanyuzemo

Shaddyboo yatangiye gushyira hanze ubuzima bugoye yanyuzemo

 Mar 15, 2026 - 18:01

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yatangaje ko agiye gutangira gusangiza abantu amateka y’ubuzima bwe, avuga ko ari inkuru ndende irimo ibihe by’umubabaro, ariko kandi irimo urugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko amaze imyaka myinshi atavuga byinshi ku buzima bwe, ariko ubu yumva igihe kigeze ngo atangire gusobanura ibyamubayeho.

Yagize ati: “Mfite ibintu byinshi byo kubabwira, inkuru nyinshi zambayeho imyaka myinshi. None ubu ni igihe cyanjye cyo kuzivuga.”

Shaddyboo yavuze ko ubuzima butigeze bumworohera, kuko hari ibihe byamubabaje cyane ndetse n’abantu bamwe bakamukomeretsa mu buryo bukomeye.

Yasobanuye ko hari igihe ubuzima bwamuremereye kugeza aho atangiye kwibura ubwe, agerageza gusa kubaho abara ubukeye umunsi ku wundi.

Ati: “Hari igihe ubuzima buba buremereye ku buryo abantu bahunga ubwabo. Hari abihisha mu guceceka, abandi mu bwoba, abandi bakihisha mu nzoga. Mwese muzi uko nanywaga cyane. Ariko ubu nasobanukiwe ko rimwe na rimwe inzoga atari ukwishimira ubuzima, ahubwo ari ahantu abantu batakarira buhoro buhoro.”

Uyu mugore yavuze ko hari igihe yageze hafi no kwibagirwa uwo ari we, ariko ko hari ikintu cyari imbere muri we cyanze gupfa, kikamufasha gutangira urugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati: “Narahanganye kugira ngo nkire, kandi n’ubu ndacyarwana. Kuko gukira ibikomere si amarozi, ahubwo  ni urugendo.”

Shaddyboo kandi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwiyubakira isi ye bwite, aho ubu ari kubaho mu mutuzo no gukunda ubuzima bwe.

Yongeyeho ko igihe azaba yamaze kwiyubaka neza, azagaruka gufasha abandi banyuze mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo.

Nubwo yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo, Shaddyboo yasobanuye ko atari gusaba impuhwe abantu, kuko kuri ubu yumva yishimye kandi afite umudendezo.

Ati: “Simbivuga ngo mbone impuhwe zanyu. Uyu munsi nyuma ya byose byabaye, ndishimye kandi ndafite umudendezo.”

Yasoje ubutumwa bwe abwira abakurikira ibikorwa bye ko iyi ari intangiriro y’inkuru ye, ashimangira ko azajya ayivuga gahoro gahoro nk’uko filime zo kuri Netflix zisohora ibice byazo buhoro buhoro.

Abakurikira uyu mugore benshi bagaragaje ko biteguye kumva iyi nkuru ye yose, cyane ko ari umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien