Uwagerageje kwivugana Rihanna yigeze gushyirwa mu bitaro by'abafite indwara zo mu mutwe

Uwagerageje kwivugana Rihanna yigeze gushyirwa mu bitaro by'abafite indwara zo mu mutwe

 Mar 10, 2026 - 20:32

Umugore ukurikiranweho kurasa amasasu ku rugo rw’umuhanzikazi Rihanna ruherereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bivugwa ko yari asanzwe afite amateka ajyanye n’uburwayi bwo mu mutwe ndetse akaba yarigeze no kwamburwa uburenganzira bwo kwegera umwana we w’imyaka 10 y'amavuko.

Amakuru yatangajwe  avuga ko mbere y’ibi, Ortiz yari yarigeze gushyirwa mu bitaro byita ku buzima bwo mu mutwe muri leta ya Florida hashingiwe ku itegeko rizwi nka Baker Act, ryemerera inzego zishinzwe umutekano gushyira umuntu mu bitaro by’indwara zo mu mutwe ku gahato mu gihe bigaragaye ko ashobora guteza ibyago kuri we cyangwa ku bandi.

Ubusanzwe iri tegeko rishobora gutuma umuntu aguma mu bitaro amasaha agera kuri 72.

Umwunganizi mu mategeko Hal Roen, uhagarariye uwahoze ari umugabo wa Ortiz witwa Jed Nikko Valdez Sangalang, yavuze ko nubwo uyu mugore ashobora kuvugana neza kandi agasa n’uwumvikana neza n’abantu,ariko ngo hari igihe akora ibintu bitangaje.

Yagize ati: “Iyo mwicaranye ashobora kukwumvisha ibintu neza cyane, ariko hari ibikorwa bidasanzwe ajya akora.”

Mu nyandiko z’urukiko zo muri Mata 2024, umucamanza wo muri Florida yategetse ko Sangalang ahabwa uburenganzira bwose bwo kurera umwana wabo.

Icyo cyemezo cyanabujije Ortiz kwegera uwo mwana cyangwa kumuvugisha mu buryo ubwo ari bwo bwose, haba ku mubona, kuri telefoni, kuri videwo, ubutumwa bugufi cyangwa ubundi buryo bwose bwo kumuvugisha.

Mu buhamya yatanze mu rukiko, Ortiz yemeye ko koko yigeze gushyirwa mu bitaro hashingiwe ku itegeko rya Baker Act, nubwo we yavuze ko byatewe n’ibirego by’ibinyoma. Icyakora, umucamanza yavuze ko ubuhamya bwe bwateje impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe, bituma ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mibereho ye.

Ku bijyanye n’igikorwa cyo kurasa ku rugo rwa Rihanna, amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yari ari mu rugo rwe i Los Angeles hamwe n’abana be batatu ubwo ayo masasu yaraswaga. Icyakora, umukunzi we A$AP Rocky we ntabwo yari ari mu rugo muri icyo gihe.

Iperereza kuri iki kibazo riracyakomeje, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gusuzuma neza icyateye uyu mugore gukora icyo gikorwa cyateye impungenge ku mutekano w’uyu muhanzikazi n’umuryango we.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien