Mu minsi ishize n’ibwo hatangiye kuvugwa ko umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye muri filime yakinnye yitwa “Alliah the movie” yaba ari hafi kuzuza inzu y’agatangaza ndetse bikavugwa ko iyo nzu izaba ari impano yahawe n’umwe mu baherwe bo muri Nigeria ndetse ko yaba atwite inda ye.
Ni inkuru yasakajwe n’umunyamakuru Sengabo Bosco uzwi Fatakumavuta usigaye akora ibiganiro kuri YouTube.
Umunyamakuru wa The Choice Live yamenye amakuru ahamya ko kuva Fatakumavuta yasangiza ubwo butumwa abamukurikira kuri Instagram, yatangiye kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo yisobanure kuri ubwo butumwa bwagiraga buti “Isimbi Alliance atwite inda y’umuherwe wo muri Nigeria uri no kumwubakira inzu hano mu Rwanda ihagaze miliyoni 300."
Nyuma y’uko bivuzwe ko ari impano Alliance Isimbi yahawe ariko bikabura gihamya, The Choice Live yamenye amakuru ahamya ko uyu mwari yamaze kwimukira muri iyi nzu yujuje vuba ndetse ko ayimaze icyumweru gisaga.
Iyi nzu Alliah Cool yujuje, iherereye mu mujyi wa Kigali i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.
Iyi nzu igeretse inshuro enye nk’uko bigaragazwa n’amafoto, ubwogero bwizwi nka pisine n’ibindi.
Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yamenyekanye muri filime “Alliah the movie” yamuhesheje kubengukwa n’ikipe ngari y’umuryango w’Abibumbye akagirwa ambasaderi ushizwe gushaka amahoro ku Isi muri UN ndetse ikamuhesha kubona amasezerano na kompanyi yo muri Nigeria yitwa “One percent” kuri ubu ireberera inyungu ze.
Nyuma ya “Allia the movie”, Alliah Cool arimo gutegura indi filime yise “Accidental Vacation” izagaragaramo ibyamamare muri sinema ya Africa nka Anita Alaire Afoke Asuoha wamamaye nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure, Richard Mofe-Damijo n’abandi bibirangirire muri Africa.

Alliah Cool yujuje inzu, bishimisha benshi.



Dore inzu y’agatangaza Alliance Isimbi yujuje.
