Ibi yabitangaje nyuma y’uko Inteko Shinga Amategeko ya Uganda mu cyumweru gishize isubitse ibiganiro ku mushinga w’iri tegeko, ivuga ko hari ingingo zimwe zitarumvikanwaho neza.
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa X, King Saha yavuze ko iri tegeko rifite akamaro gakomeye ku bahanzi batunzwe n’umuziki muri iki gihugu.
Yagize ati: “Itegeko rigena uburenganzira bw'umuhanzi ku bihangano, nk’abahanzi ridufasha gukora umuziki nk’umwuga wemewe, kuko Leta yamaze kuwemera ndetse iranadusoresha. Turasaba ko iki kibazo cyakemuka mbere y’uko ukwezi kwa Ramadan kurangira.”
Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi bamaze igihe kinini bategereje iri tegeko, kandi ko gutinda kuryemeza bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo.
King Saha yavuze ko hari abahanzi benshi bari mu bibazo by’ubukungu, nyamara ibihangano byabo bikomeje gukoreshwa ku mbuga zitandukanye ku buntu.
Ati: “Bamwe mu bahanzi bagenzi bacu bari kujyanwa mu bigo bibafasha kuvurwa kubera ibibazo byo mu mutwe n’ubukene, nyamara indirimbo zabo zirakoreshwa hose. Ni mwe badepite muri kudindiza iterambere ry’abahanzi kubera kudatanga uburenganzira bwa kuri iri tegeko.”
Yakomeje avuga ko niba Inteko Ishinga Amategeko idakemuye iki kibazo vuba, biteguye gutegura imyigaragambyo kugira ngo ijwi ry’abahanzi ryumvikane.
King Saha yasoje ashimangira ko abahanzi bazakoresha inzira zose zishoboka kugira ngo babone uburenganzira bwabo.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
