"Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora gukorera Imana n’ubutunzi.” Aya ni amagambo yanditse muri Bibiliya muri Matayo 6:24.
Abinyujije kuri Instagram ye, Emelyne yifashishije uyu murongo wo muri Matayo 6:24, avuga ko umwuka wera wamwohereje ngo aburire abantu biyita abakiristu ariko bakaba bakijya mu bitaramo birimo abakobwa bambaye impenure nka Doja Cat n'ibindi.
Yavuze ko atari kubacira urubanza, ariko yifashishije umurongo wo muri bibiliya, yabibukije ko bagomba gukorera umwami umwe, kuko kwitabira ibi bitaramo bimeze gutyo byaba bimeze nko gukeza undi mwami kandi barahisemo Yesu Kristo.
Ati "Amaso yanyu ni amaso y'Imana. Mutekereze Yesu ari kureba aya mafoto y'umwanda. Tekereza abaye ahagararanye nawe muri ibi bitaramo areba ibi bintu, nyamara mukiyita abigishwa ba Kiristu. Igisebo kuri mwe!"
Yakomeje avuga ko atitaye ku kuba abantu baza kubimwangira, gusa ashimangira ko yahitamo kwangwa n'abantu aho kugira ngo areberere abantu bajya i kuzimu.
Yasabye abantu bose bavuga ko ari abakiristu bakaba baragiye kureba iki gitaramo, guca bugufi bagapfukama bagasaba Imana imbabazi.
Iyi myambarire ya Doja Cat ni kimwe mu bikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimangira ko atari akwiye kwambara uko yari yambaye kuko bihabaye n'amahame y'umuco n'indangagaciro by'umuco nyarwanda.
Icyakora Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima we yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko ku rubyiniro atari mu rusengero.
Emelyne aherutse kwakira agakiza nyuma y'uko avuye mu Kigo Ngororamuco i Huye na bagenzi be kwivuza ibiyobyabwenge umwaka ushize, ubwo bari boherejwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.
Emelyne yikomye Abakristu bagiye mu gitaramo cya Doja Cat
Imyambarire ya Doja Cat ikomeje guteza impaka mu Rwanda
