Otile Brown yongeye kwisunga abanyarwanda

Otile Brown yongeye kwisunga abanyarwanda

 Nov 15, 2022 - 11:50

Umuhanzi Otile Brown uri mu bafite izina rinini muri Africa y’iburasirazuba by’umwihariko iwabo mu gihugu cya Kenya, yisunze The Ben mu ndirimbo ye nshya biba ubugira kabiri bakorana.

Nyuma y’imyaka itatu umuhanzi Jacob Obunga wamamaye nka Otile Brown wo muri Kenya akoranye indirimbo n’umunyarwanda The Ben bongeye guhurira mu ndirimbo nshya yuyu munya Kenya yitwa “KoloKolo”.

Otile Brown yakoranye indirimbo “Kolo Kolo” na The Ben iba indirimbo ya Gatatu akoranye n’abahanzi nyarwanda ikaba iya kabiri akoranye na The Ben.

Izi ndirimbo kandi zije zisanga “Dusuma” yakoranye na Meddy muri 2020 ikaba indirimbo idasanwe muri Africa.

Mu ndirimbo uyu muhanzi wo muri Kenya amaze gukorana n’abanyarwanda, “Dusuma” yakoranye na Meddy niyo amaze kurebwa cyane kuri YouTube kuko imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 38 naho “Can’t get enough” The Ben yakoranye n’uyu muhanzi imaze kurebwa na miliyoni 3.7.

The Ben yari amaze amezi 10 atagaragara mu mashusho y’indirimbo kuko yabiherukaga muri “Why” yakoranye na Diamond Platnumz mu gihe “I Got you” yakoranye na Ommy Dimpoz idafite mashusho.
Mugenzi we Meddy amaze umwaka urenga nta gihangano yumvikanamo cyangwa ngo akigaragaremo.

Dusuma ya Otile Brown yaciye agahigo ko kuza mu ndirimbo 10 zarebwe cyane muri Africa mu mwaka wa 2020 aho yari ku mwanya wa munani ifite miliyoni 19 ndetse kuri ubu niyo ndirimbo ya Otile Brown imaze kurebwa cyane.

Ubwo Dusuma yazaga mu ndirimbo 10 zarebwe cyane muri Africa 2020.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Otile Brown ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa y'iburasirazuba.