Kenzo yavuze ko nyina yari Umunyarwandakazi kandi ko yavugaga ikinyarwanda neza. Nubwo yapfuye akiri muto, Kenzo avuga ko yibuka uburyo yumvaga avuga ikinyarwanda , kandi avuga ko nawe yari kuba avuga neza Ikinyarwanda uyu munsi iyo nyina aba akiriho.
Yagize ati :"Mama yari Umunyarwandakazi kandi yavugaga Ikinyarwanda neza. Nubwo yapfuye nkiri muto, ndibuka ko numvaga avuga ururimi rwe, kandi ntekereza ko uyu munsi mba mvuga Ikinyarwanda neza iyo mama aba akiriho.
N’ubwo nyina afite inkomoko mu Rwanda, Kenzo yagaragaje ko yiyumva nk’Umuganda wuzuye. Yavuze ko yavukiye mu mujyi wa Masaka, mu gace ka Ssenyange, mbere yo kwimukira i Kampala. Yanavuze ko Masaka ari iwabo, ndetse ko no mu rupfu ashaka ko azashyingurwa aho.
Uyu muhanzi wamenyekanye mumuziki,akegukana ibihembo byinshi bitandukanye yagaragaje ko se yari Chef Ali wo mu karere ka Ankole,avugako ko ibi byose yabihishe itangazamakuru igihe kirekire kugira ngo ibibazo by’umuryango bitazivanga mu rugendo rwe rwa muzika.
Yavuze ko ibi byamenyekanye cyane nyuma y’uko Perezida Yoweri Museveni abivuze ku mugaragaro, nyuma y’uko Kenzo we yakomeje gukora ibishoboka kugira ngo bikomeze kuba ibanga.
Ibi byongeye kwerekana uburyo Kenzo afata isano ye n’iwabo, ndetse binashyira umucyo kubyavugwaga k’umubyeyi we witabye imana akiri muto mbere y’urugendo rwe rwo kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
