Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Sports Bulldog yavuze ko uwo mwaka ari wo wamubereye intangiriro y’ibintu byinshi by’ingenzi byamugejeje aho ari uyu munsi.
Bulldog yavuze ko mu 2008 ari bwo yarangije amashuri yisumbuye, anabona amahirwe yo kujya muri Kaminuza i Butare,aho yigiraga kuri buruse ya Leta. Nubwo ataje kuhakomereza kugeza asoje amasomo ye ya kaminuza, avuga ko icyo gihe cyari intambwe ikomeye mu buzima bwe.
Yibuka ko muri uwo mwaka ari bwo indirimbo ye bwa mbere yaciye kuri radiyo, ibintu yavuze ko byamushimishije cyane kuko atari abyiteze nk’umuhanzi wari ukizamuka.
Yagize ati: “Ugize amahirwe utsinze ikizamini cya Leta, ubonye buruse, unakora umuziki ugatangira guca kuri radiyo, wumvaga nawe utazi ibiri kukubaho.”
Bulldog yanagarutse ko aribwo ku nshuro ya mbere yagiye ku rubyiniro, mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye muri Petit Stade i Remera.
Ni naho yakuye amafaranga ye ya mbere mu muziki, aho yahembwe ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda,avugako ari amafaranga yahinduye imitekerereze ye burundu.
Nyuma yo kubona ayo mafaranga, Bulldog yahise afata icyemezo cyo kwinjira mu muziki by’umwuga, atangira gutekereza kuwukora nk’isoko y’amafaranga.
Yagize ati: “Nkibona ayo mafaranga nahise mfata umwanzuro wo gukora indirimbo nyinshi. Niyemeje gukora indirimbo icumi, buri imwe nyibarira ibihumbi mirongo itanu.”
Icyo cyemezo ni cyo cyabaye umusingi w’urugendo rwe mu muziki,aho uyu munsi Bulldog abarizwa mu bahanzi bakomeye mu njyana ya hip hop mu Rwanda, aho afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba zafashije guteza imbere iyi njyana.
Avuga ko umwaka wa 2008 ari wo wamubereye ishingiro ry’aho ageze ubu, kuko ari bwo yatangiye kubona icyerekezo no kwizera ko umuziki ushobora kumubera umwuga.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
