Rick Ross yahembye inyama umuhungu we ku isabukuru

Rick Ross yahembye inyama umuhungu we ku isabukuru

 Sep 16, 2022 - 09:59

Umuhanzi Rick Ross yahaye impano y’inyama umuhungu we mukuru MMG Big Bank ku isabukuru y’amavuko.

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America William Leonard Roberts II wamamaye ku izina rya Rick Ross, ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 15 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umuhungu we mukuru MMG Big Bank, yamutunguye amugurura inyama ihagaze agaciro ka miliyoni 1 frw [1k$]

Ni mu birori bibereye ijisho nk’uko uyu muhanzi yabishyize kuri Instagram ye agaragaza ko byari ibyishimo we n’umuryango we ubwo bari basohokeye muri mujyi wa Miami ubwo umuhungu we mukuru William Roberts III akunda kwitwa MMG Big Bank yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaja 17 maze akamuha impano y’inyama nini cyane ihagaze miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ariyo igihumbi cy’ama dorali.

Iyi nkuru yatunguye benshi bitewe n’agaciro iyi nyama yari ihagaze ariko kandi ingano y’uyu mwana w’imyaka 17 nayo ikunze gutera benshi urujijo cyane ko uyu mwana bigaragara ko azabyibuha cyane akaba yangana na papa we cyangwa se akaba yamuruta ubunini.

Umuhungu wa Rick Ross wujuje imyaka 17 y'amavuko.

Rick Ross akunzwe kugaragaza urukundo rudasanzwe akanda uyu muhungu we mukuru kuko umwaka ushize ubwo yizihizaga imyaka 16, Se yamugabiye impano ya restora [Restaurant] ya Wingstop isanzwe iri mu zinjiza agatubutse.

Rick Ross yagabiye umuhungu we inyama ihagaze miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Rick Ross ni umwe mu bahanzi bafite amazina manini muri muzika y'Isi by'umwihariko muri Hip Hop.