Ibyamamare byabukereye muri The Choice Awards2022: Amafoto

Ibyamamare byabukereye muri The Choice Awards2022: Amafoto

 Apr 30, 2023 - 13:51

Umuhango wo gutanga ibihembo by The Choice Awards 2022 uri mu nzirazo utangira aho bamwe mu byamamare mu ngeri zitanduknye batangiye kuhagera.

Kuri uyu munsi wo ku Cyumweru, amaso y'abanyarwanda n'abandi bakunda imyidagaduro nyarwanda bayerekeje mu Kiyovu ahazwi nka Park Inn hagiye kubera umuhango wo gutanga ibihembo ngarukamwaka by The Choice Awards2022.

Ibi bihembo bihaniwe mu byiciro 13 bigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho bihemba ababye indashyikirwa mu myidagaduro nyarwanda mu gihe kingana n'umwaka wose ndetse hakunze gutanwa n'igihembo cy'ishimwe ku muntu witangiye umuziki nyarwanda by'igihe kinini, iki gihembo gihabwa umwaka ushize  cyahawe Tom Close.

 Bamwe mu byamamare bamaze kuhagera.

Aho ibirori bigiye kubera hateuye neza cyane ndetse n'abacuranzi bamaze kwitegura gutangira ikirori.

Ibi birori biyobowe na Phil Peter ndetse na Miss Uwase Muyango, aba banyamkuru barimo gufashwa na n'umunyamakuru Emma Lito na Isimbi.

Uraranganyije ku bashyitsi bamaze kuhagera, uraboona ko imyambarire ari ikintu cyitaweho cyane kuko urabona ko bose bambaye imyenda ihenze bitapfa koroha kuyigondera ubaye udahagaze neza mu mufuka.