Kwibuka 29: Abakoresha Tik Tok bunamiye abazize Jenoside

Kwibuka 29: Abakoresha Tik Tok bunamiye abazize Jenoside

 Apr 11, 2023 - 10:39

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Urubyiruko rukoresha Tik Tok mu Rwanda rwunamiye imibiri y’abazize uko bavutse.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere abiganjemo urubyiruko bakoresha cyane urubuga rwa Tik Tok mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi biha umukoro wo kwigisha amateka bagenzi babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ariho hateranira urubyiruko.

Nyuma y’uko basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, umwe mu bazwi cyane kuri Tik Tok Manzi Cray [Tiktok Rwanda] yavuze ko bagomba guhangana n’abagoreka amataka bashaka kuyavuga uko atari.

Manzi Cray Tiktok Rwanda aganira na ISIBO TV yagize ati “Urubyiruko abenshi duteranira ku mbuga nkoranyambaga kandi hari ababa bashaka kuhacisha ubutumwa bugoreka amateka, bavuga atarabaye. Ibyo twebwe tugomba guhangana nabyo”.

Manzi Cray uzwi nka Tik Tok Rwanda urimo hagati.

Gusura Urwibutso bituma wiga byinshi uba utari uzi, cyane ko abenshi mu rubyiruko, Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabaye bataravuka, nabari bariho, bari abana".

Abasore n'Inkumi bakoresha urubuga rwa Tik Tok mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Yagize ati:"Gusa kuba twari tutaravuka ntibikuraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 tuyibuka ari nayo mpamvu tujya ku Rwibutso tukiga amateka kugirango tuyigishe n’abatayazi”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)