Kanye West yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane n'umunyamideri

Kanye West yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane n'umunyamideri

 Jan 14, 2023 - 04:07

Nyuma yo gusaba imbabazi Kim Kardashian ariko akazimwima ndetse agakundana n'abandi bakobwa benshi, byamenyekanye ko yakoze ubukwe na Bianca Censori umunyamideri uzwi muri America.

Nyuma y'uko hari haciyeho amezi abiri Kanye West atandukanye na Kim Kardashian, amakuru aremeza ko uyu mugabo utari uherutse mu ruhame yamaze gukora ubukwe n'umunyamideri Bianca Censori wagize uruhare mu guhanga inkweto za Yeezy.

Amafoto yagiye hanze Kanye West ari i Waldorf Astoria muri Beverly Hills ari kumwe na Bianca Censori bambaye impeta ya feza ku kuboko kw’ibumoso nk’ikimenyetso kigaragaza ko bashyingiranwe.

Bianca Censori bivugwa ko afite imyaka 27 yinjiye mu mikoranire n’uyu muhanzi w’imyaka 45 mu Ugushyingo 2020 ari umuyobozi w’ikipe yita ku bihangano bya Yeezy ya Kanye West.

Mu kwezi gushize Kanye West yakoze indirimbo yise "Censori Overload" nubwo bitari bizwi ko hari umubano wihariye yaba afitanye na Bianca Censori.

Nubwo nta magambo uyu muhanzi avugamo agaragaza amarangamutima kuri uyu mukobwa gusa hari aho agira ati “Bibiliya ivuga ko ntemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ntarakora ubukwe.”

Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian bafitanye abana ndetse agasaba imbabazi bikaba iby'ubusa, Kanye West yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo Julia Fox na Juliana Nalú.

Bianca Censori ubu washyingiranwe na Kanye West wiyise Ye.

Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, Kanye West yongeye gushaka umugore ndetse ubu yambaye impeta y'urudashira iteka.